sam.

08

déc.

2012

Inyigisho ku Cyumweru cya II cya Adiventi, C

AMASOMO TUZIRIKA:

 

Isomo rya mbere: Bar 5,1-9

Isomo rya kabiri: Fil 1,4-6.8-11

Ivanjili: 3,1-6 


Bavandimwe dusangiye ukwemera tugegeze ku cyumweru cya kabiri cya Adiventi, umwaka wa liturujiya C, aho dukomeza kuzirikana amayobera yo gucungurwa kwacu dukesha Yezu Kristu Imana n`umwami wacu waje mu isi ,akigira muntu ari twe agirira ngo dukire! Muri iki gihe cya Adiventi turazirikana kuri iyi ngingo: kongera kwibuka ukuza kwa mbere kwa Nyagasani ku isi kandi tunatekereza ihindukira rye mu ikuzo aje gucira imanza abazima n’abapfuye, tugahora twitoza kumwakira cyane cyane mu ijambo rye no mu  masakaramentu yadusigiye. Amasomo matagatifu ya none aradufasha gusonanukirwa n`iyi ngingo.Mu  Ivanjili ya none mutagatifu Luka aratugaragariza abantu b`ibyiciro biriri(Lk 3,1-2):

  1. Abakomeye b`abagenga b`ingoma y`abaromani yari ishikamiye Umuryango w`Imana wa Israheli:Tiberi Kayizali, Pilato, Herodi ndetse na Ana na Kayifa bari bahagarariye idini ya kiyahudi(abayisraheli).
  2. Abaciye bugufi :Yohani Batista wiberaga mu butayu

Mutagatifu Luka mukutwereka ibi byiciro byombi hari inyigisho y`ingenzi yifuza ko umukristu umwumva yasigarana kuri iki gihe gitagatifu cya Adventi. Tugendeye ku ruhande rw`abakomeye, aratugaragariza ukuntu Yezu yaje mu banyabubasha b`iyi si. Aba rero ninabo bazamurwanya kugeza aho kumucira urwo gupfa! Ku ruhande rw`abaciye bugufi, Luka atumurikira Yohani Batista wiberaga  mu butayu bwa Yuda. Ubu butayu bushushanya imyaka 40 umuryango wa Israheli wamaze mu butayu. Kugira ngo Luka yerekane ubutumwa bwa Yohani Batista yifashisha ubuhanuzi bwa Izayi(Iz40,3-5) bwatangazaga itahuka ry`abari barajyanywe bunyago i Babiloni. Yohani Batista yigishirizaga mu butayu bwa Yuda hafi ya Yeriko. Kuva i Yeruzalemu ujya i Yeriko hari intera itari yoroshye kuyigenda n`amaguru dore ko byasabaga kunyura mu misozi ihanamye y`ubwo butayu bwa Yuda!Umuryango wa Israheli utahuka i Babiloni wambukiranyije ubu butayu ariko kubera ko Uhoraho yari abarangaje imbere, urugendo rwababereye nk`umutambagiro w`ibirori. Aha naho rero Yohani Batista niwe urangaje imbere ateguriza Yezu uje gukiza isi, ayikura mu ndiri y`icyaha ayiganisha muri Yeruzalemu y`ibyishimo(Yh3,16-17). Yohani Batista kugira ngo ategurize Yezu neza, byamusabye kuva aho ari maze agenda akarere kose ka Yorudani yigisha batisimu yo kwisubiraho(Ibyaha ntibyavagaho) itandukanye na Batismu ya Yezu(ikuraho ibyaha). Ubu butumwa bwa Yohani nitwe bubwirwa kuri icyi cyumweru. Turasabwa gutunganya inzira zacu dukosora imigenzereze yacu idakwiye, tukarekera aho kwimika inabi muri twe no muri bagenzi bacu maze tukimiriza imbere icyiri icyiza gusa.


Byongeye, Yohani Batista iyo akoresha ubu buhanuzi bwa Izayi aba ashaka kutwereka umukwe (Uhoraho) uje yiruka imisozi aje gusanganira umugeni we (Israheli) nkuko padiri Arumandi abivuga!Ibi ni nabyo twumvise mu isomo rya mbere aho Baruki, wahanuye mu gihe cya Izayi i Babiloni, asaba abari barasigaye i Yeruzalemu gukenyera umwenda w`ubutungane, bakiyambura ikanzu y`ububabare n`agahinda, bakakirana ishya n`ihirwe abari barajyanywe bunyago i Babiloni kuko Imana yiyemeje gukuraho icyari kiyishikamiye (Babiloni)ndetse n`icyayigora mu gutahuka  (imisozi,imikokwe,n`utununga) ikabaho imurikiwe n`ikuzo ryayo. Ibi natwe Yezu yabidukoreye igihe kamere mana yemeye gusangira natwe kamere muntu uretse icyaha by`umwihariko buri wese muri batismu. Gusa nyuma twongeye gucumura akaba ari nayo mpamvu , muri iki gihe by`umwihariko mu mwaka w`ukwemera, dusabwa kwimika ubutungane muri twe kugira ngo twitegure uwo mushyitsi muhire uje kudukiza (Bar 5,2).


Pawulo mutagatifu yifuza ko twategereza Nyagasani twimika urukundo muri twe (Fil 1,9) dore ko imikokwe, utununga, n`imisozi bishushanya ibintu byose byugarije muntu mu isi ya none bituma atabona Imana.Ntidushobora guhamya ko twiteguye neza uwo mushyitsi muhire, ko dukunda Imana tutabona n`amaso mu gihe twanga bagenzi bacu yaremye mu ishusho yayo (1Yh4,20).  Ibyo rero bihumanya muntu bimutuyemo kandi urukundo rwonyine nirwo soko yo kubirandura! Umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana nayo ikamugumamo(1Yh4,16).Dushore imizi mu rukundo(Ef3,17-18). Urukundo ni naryo tegeko Yezu yaturaze.


Bavandimwe ,aho kurarikira byinshi by`iyi si bihita, mureke turangamire uwo mukiza maze nkuko umusaseridoti adusaba mu gitambo cy`ukarisitiya ko imitima yacu yarangamira iby`ijuru tuyerekeze kuri Nyagasani wenyine koko! Bityo rero nitwimika urukundo muri twe tuzaba abaziranenge n`indahemuka maze ku munsi w`ihindukira rya Nyagasani tuzinjirane kwa Se twime ingoma hamwe nawe ubuziraherezo.


Bikira Mariya inyenyeri Umwamikazi wa Kibeho n`inyenyeri y`iyogezabutumwa adusabire!

Diyakoni MUNDERE Dominique Savio


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »