sam.

01

déc.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya IV cya Adiventi, C

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy'Umuhanuzi Mika (Mik 5, 1-4a)

Uhoraho avuze atya: 1Naho wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli; inkomoko ye ni iyo hambere mu bihe bya kera cyane. 2Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana
kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw'abavandimwe be dusange Abayisraheli.
3We rero azemarara aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw'Uhoraho n'ubuhangange bw'izina ry'Imana ye. Icyo gihe bazashinga
imizi kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z'isi.
4Ni we ubwe uzazana amahoro!

 

ZABURI (Zab 80 (79), 2ab.d.3b, 15-16a, 18-19)

 

Inyik/ Mana tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire!

 

Mushumba wa Israheli, tega amatwi,

wowe uyobora Yozefu nk'ubushyo, garagaza uwo uri we!
Garagaza ububasha bwawe maze udutabare !

 

Uhoraho Mugaba w'ingabo, dukundire ugaruke,
urebere mu ijuru witegereze,

maze utabare uwo muzabibu,

urengere igishyitsi witereye.


Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye

kuri ya Ntore ishyigikiwe n'ukuboko kwawe,
uwo mwana w'umuntu ugukesha imbaraga.
Bityo ntituzongera kuguhungaho,
uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe!

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 10, 5-10)  

Bavandimwe, 5nk'uko tubisoma muri zaburi, igihe Kristu aje ku isi yaravuze ati «Ntiwanyuzwe n'ibitambo n'amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. 6Ntiwashimishijwe n'ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha ; 7nuko ndavuga ndi 'Dore ndaje kuko ari jye uvugwa mu muzingo w'igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe Dawe.'» 8Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n'amaturo n'ibitambo bitwikwa,
bihongerera ibyaha
», nyamara biturwa uko biteganywa n'Amategeko! 9Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.» Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. 10Ni ku bw'uko gushaka kandi twatagatifujwe n'ituro ry'umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Sof 3, 14.17)

 

Alleluya Alleluya.

Rangurura ijwi wishimye, Bikira Mariya:

Uwo isi idashobora kumenya ari muri wowe !
Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 1, 39-45)

39Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda, 40agera kwa Zakariya aramutsa Elizabeti. 41Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti
yuzura Roho Mutagatifu. 42Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n'Umwana utwite arasingizwa.
43Mbikesha iki kugira ngo nyina w'Umutegetsi wanjye angenderere? 44Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbizanya ibyishimo mu nda yanjye. 45Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »