ven.

23

nov.

2012

Amasomo ku wa Mbere XXXIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa  (Hish 14, 1-3.4b-5)

Jyewe Yohani, 1mbona Ntama wari uhagaze ku musozi wa Siyoni, ari kumwe na ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bafite izina rye, ndetse n’izina rya Se ryanditse ku gahanga kabo. 2Hanyuma numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk’urusumo rw’amazi nyamwinshi y’inyanja, cyangwa nk’umuhindagano ukaze w’inkuba. Iryo jwi numvise kandi rimeze nk’indirimbo y’abacuranzi, bakoze ku mirya y’inanga zabo. 3Baririmbaga indirimbo nshya bari imbere y’intebe y’ubwami, n’imbere ya bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Kandi nta wundi washoboraga kwiga iyo ndirimbo, uretse ba bantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine barokotse mu isi. 4bNi bo bazaherekeza Ntama aho agiye hose. Barokotse mu bantu nk’umuganura ugenewe Imana na Ntama, 5kandi nta wigeze kubumva bavuga ibinyoma : ni abaziranenge.  

 

ZABURI (Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6)

 

Inyik/ Nyagasani, dore imbaga itabarika y’abagushakashaka.

 

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

    

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 24, 42.44)

 

Alleluya Alleluya.

Nimube maso kandi muhore mwiteguye,

kuko mutazi umunsi Umwana w’umuntu azaziraho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 21, 1-4)

Muri icyo gihe, Yezu akaba arigishiriza mu Ngoro, 1yubura amaso abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo. 2Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri. 3Nuko aravuga ati “Ndababwira ukuri : uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura. 4Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »