ven.

23

nov.

2012

Amasomo ku wa Kane XXXIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa

(Hish 18, 1-2.21-23 ; 19, 1-3.9a)

Jyewe Yohani, 18,1mbona undi mumalayika umanutse mu ijuru afite ububasha bukomeye, maze isi imurikirwa n’ububengerane bw’ikuzo rye. 2Nuko atera hejuru mu ijwi riranguruye ati “Iraridutse ! iraridutse Babiloni, umurwa w’icyamamare : yahindutse intaho ya za Sekibi, indiri ya za roho mbi zose, n’iy’ibisiga byose byahumanye kandi by’ibivume.” 21Nuko wa mumalayika w’igihangange afata ibuye rimeze nk’urusyo ruremereye, maze arihananturira mu nyanja avuga ati “Babiloni, umurwa w’icyamamare, na yo izahananturwa ityo kandi ntibazongera kuyibona ukundi. 22Ntibazongera ukundi kumva iwawe amajwi y’abacuranzi n’inanga n’abaririmbyi, abavuza imyirongi n’uturumbeti ; nta muhanga mu bukorikori ubwo ari bwo bwose uzarangwa iwawe, n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana iwawe ukundi. 23Urumuri rw’itara ntiruzabonesha iwawe ukundi, ntibazongera kumva iwawe ijwi ry’umukwe n’umugeni, kuko abacuruzi bawe bari ibikomerezwa by’isi, ubupfumu bwawe bukaba bwarayobeje amahanga yose.”

 

19,1Hanyuma numva mu ijuru ibimeze nk’amajwi ahanitse y’inteko nyamwinshi z’abantu bavugaga bati “Alleluya ! Ubucunguzi, ikuzo n’ububasha ni iby’Imana yacu, 2kuko ubucamanza bwayo bukurikiza ukuri n’ubutabera, ikaba yaciriye urubanza rya habara ry’icyamamare ryahumanyaga isi riyiroha mu buhabara bwaryo, kandi igahorera amaraso y’abagaragu bayo.” 3Bungamo bati “Alleluya ! None umwotsi waryo uriho uracumbeka, uko ibihe bizahora bisimburana iteka.” 9aNuko umumalayika arambwira ati “Andika : Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama.”

 

ZABURI  (Zab 100 (99), 1-2, 3, 4, 5)

 

Inyik/ Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama !

 

Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,

nimumugaragire mwishimye,

nimumusanganize impundu z’ibyishimo !

 

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,

ni we waturemye none turi abe,

turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.

 

Nimutahe amarembo ye mumushimira,

mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,

mumusingize, murate izina rye.

 

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,

urukundo rwe ruhoraho iteka,

ubudahemuka bwe bugahorabo

uko ibihe bigenda bisimburana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Lk 21, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwubure umutwe mukomere,

kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 21, 20-28)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye ; arababwira ati 20“Nimubona Yeruzalemu ikikijwe n’ingabo, muzamenye ko isenywa ryayo ryegereje. 21Icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi, abazaba bari mu mugi imbere bazawuvemo, n’abazaba bari ku gasozi ntibazawugarukemo. 22Kuko izaba ari iminsi y’igihano, maze ibyanditswe byose bizuzuzwe. 23Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi, kuko hazaba amakuba akomeye mu gihugu, n’uburakari bukaze kuri uyu muryango. 24Bazicishwa ubugi bw’inkota, babajyane bunyago mu mahanga yose, kandi Yeruzalemu izaribatwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye. 25Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. 26Abantu bazicwa n’ubwoba, bagaharike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana. 27Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi. 28Ibyo byose nibitangira kuba muzubure umutwe mukomere, kuko uburokore bwanyu buzaba bwegereje.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »