ven.

23

nov.

2012

Amasomo ku wa Gatatu XXXIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa  (Hish 15, 1-4)

Jyewe Yohani, 1mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje : ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo. 2Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana bafite inanga z’Imana. 3Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama bavuga bati

“Nyagasani Mana, Mushoborabyose,

ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje.

Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri,

wowe Mwami w’amahanga.

4Ni nde utagutinya Nyagasani,

kandi ngo asingize izina ryawe ?

Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu ;

amahanga yose azaza maze apfukame imbere yawe,

kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.”

 

ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 7-8, 9)

 

Inyik/ Nyagasani Mana, Mushoborabyose,

ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,

isi yose hamwe n’abayituye.

Inzuzi nizikome mu mashyi,

n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe.

 

Nibivuze impundu imbere y’Uhoraho kuko aje gutegeka isi ;

azacira isi urubanza rutabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 2, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani, hahirwa uzaba indahemuka kugeza ku rupfu :

uzamwambika ikamba ry’ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 21, 12-19)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be iby’ihindukira rye ; arababwira ati 12“Bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko ; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. 13Ibyo bizatuma mumbera abagabo. 14Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, 15kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. 16Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe,  17kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. 18Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. 19Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu !”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »