ven.

23

nov.

2012

Amasomo ku wa Gatanu XXXIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa

(Hish 20, 1-4.11-15 ; 21, 1-2)

Jyewe Yohani, 20,1mbona umumalayika wamanukaga mu ijuru, afite mu kiganza urufunguzo rw’ikuzimu n’umunyururu munini. 2Afata cya Gikoko, Inzoka ya kera na kare, ari yo Sekibi na Sekinyoma, maze arakiboha ngo kigume ku ngoyi imyaka igihumbi. 3Nuko akiroha mu nyenga arahafunga, arahadanangira kugira ngo kitazongera kuyobya amahanga, kuzageza ko hashira imyaka igihumbi ; ariko hanyuma y’ibyo kigomba kuzarekurwa igihe gitoya.

 

4Mbona kandi intebe ; abaje kuzicaraho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Hanyuma mbona abishwe baciwe imitwe, bazize kuba abahamya ba Yezu n’ab’ijambo ry’Imana ; mbona n’abanze gusenga Igikoko n’ishusho yacyo, kandi batigeze bashyirwaho ikimenyetso cyacyo ku gahanga no ku kiganza. Nuko bongera kuba bazima, maze bima ingoma hamwe na Kristu imyaka igihumbi. 11Nuko mbona intebe nini yererana n’Uwari uyicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga, ntibyongera kugaragara ukundi. 12Hanyuma mbona abapfuye, abakuru n’abato bari bahagaze imbere y’intebe y’ubwami ; nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa ikindi gitabo ari cyo cy’ubugingo ; maze abapfuye bacirwa imanza  hakurikijwe ibikorwa byabo byanditswe muri ibyo bitabo. 13Inyanja irekura abapfuye bayirimo, Urupfu n’Ukuzimu na byo birekura abapfuye byari bifite, maze buri wese acirwa urubanza hakurikijwe ibikorwa bye. 14Nuko Urupfu n’Ukuzimu birohwa  mu nyenga y’umuriro. Iyo nyenga y’umuriro rero ni yo rupfu rwa kabiri. 15Kandi n’umuntu wese utari wanditse mu gitabo cy’ubugingo, na we yaroshywe muri iyo nyenga y’umuriro.

 

21,1Hanyuma mbona ijuru rishya n’isi nshya ; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho. 2Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we.

 

 ZABURI (Zab 84 (83), 2-3, 4, 5-6, 11)

 

Inyik/ Dore ingoro y’Imana mu bantu !

 

Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu !

Umutima wanjye wahogojwe

no gukumbura inkomane z’Uhoraho ;

umutima wanjye n’umubiri wanjye,

biravugiriza impundu Imana Nyir’ubuzima.

 

Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,

n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,

ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

Mwami wanjye kandi Mana yanjye !

 

Hahirwa abatuye  mu Ngoro yawe,

bakagusingiza ubudahwema !

Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe,

bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe.

 

Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe,

undutira iyindi igihumbi namara ahandi,

mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye,

aho gutura mu mahema y’abagiranabi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwubure umutwe mukomere,

kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.

Alleluya.

 

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 21, 29-33)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye ; 29nuko abacira umugani ati “Nimwitegereze umutini n’ibindi biti. 30Iyo birabije mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje. 31Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Ingoma y’Imana yegereje. 32Ndababwira ukuri : iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye. 33Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »