ven.

23

nov.

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XXXIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa

(Hish 22, 1-7)

Jyewe Yohani, 1umumalayika anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo yaboneranaga nk’ikirahure, rwavubukaga ku ntebe y’ubwami y’Imana no ku ya Ntama. 2Rwagati mu kibuga cy’umurwa no hagati y’amashami abiri y’uruzi, hari igiti cy’ubugingo kikagira imisaruro cumi n’ibiri, buri kwezi kikera imbuto kandi amababi yacyo agakiza amahanga. 3Umuvumo ntuzongera kubaho ukundi. Intebe y’ubwami y’Imana n’iya Ntama bizahora muri uwo murwa, n’abagaragu bayo bayisenge. 4Bazahora barangamiye uruhanga rwayo, n’izina ryayo ribe ku gahanga kabo. 5Nta joro rizongera kubaho ukundi, kandi nta n’uzakenera urumuri rw’ifumba cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azasakaza urumuri rwe kuri bo, maze bakazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka. 6Hanyuma arambwira ati “Aya magambo ni imvaho kandi akwiriye kwizerwa ; kuko Nyagasani Imana yabwirije abahanuzi, yohereje umumalayika wayo kugira ngo yereke abagaragu be ibigomba kuzaba bidatinze. 7Ngaha rero ndaje bidatinze ! Hahirwa abakurikiza amagambo y’ubuhanuzi buri muri iki gitabo.”

 

 ZABURI (Zab 95 (94), 1-2, 3-5, 6-7)

 

Inyik/ Amen ! Ngwino Nyagasani Yezu !

 

Nimuze tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe Urutare rudukiza ;

tumuhinguke imbere tumurata,

tumuririmbire ibisingizo.

 

Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange,

ni Umwami w’igihangange asumba imana zose.

Ni we ufashe imizi y’isi mu kiganza cye,

maze akagenga n’impinga z’imisozi.

Inyanja ni iye, ni we wayiremye,

n’ubutaka bwumutse bwabumbwe n’ibiganza bye.

 

Nimwinjire duhine umugongo twunamye,

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko ari we Mana yacu,

naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,

n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 36)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abahora bari maso kandi basenga :

bazashobora gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 21, 34-36)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye ; nuko arababwira ati 34“Mwitonde rero hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. 35Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. 36Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »