ven.

23

nov.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya Kristu Umwami, B

UMUNSI MUKURU WA NYAGASANI YEZU KRISTU UMWAMI W'IBIREMWA BYOSE

 

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy'Umuhanuzi Daniyeli (Dan 7,13-14)

Jyewe Daniyeli, 13nijoro nariho nitegereza ibyo nabonaga: mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk'Umwana w'umuntu. Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa
imbere ye. 14Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n'ubwami; imiryango yose, amahanga yose n'indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n'ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.

 

ZABURI (Zab 93 (92), 1ab, 1c-2,5)

 

Inyik/ Nyagasani Yezu Kristu, uri Umwami uganje mu ikuzo.

 

Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,
Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.

 

Isi yarayishinze arayikomeza.

Intebe yawe y'ubwami yashinzwe ubutajegajega,
uriho kuva kera na kare
.

 

Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri,
Ingoro yawe ikwiranye n'ubutungane,
Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana
.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibyahishuriwe Yohani Intumwa (Hish 1, 5-8)

Nimugire ineza n'amahoro 5bituruka kuri Yezu Kristu, umuhamya w'indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n'umugenga w'abami bo ku isi. Koko Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye, 6maze atugira ihanga rya cyami n'abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n'ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen! 7Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n'abamuhinguranyije: imiryango yose y'isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen!

8Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n'lherezo, - uwo ni Nyagasani Imana ubivuga - Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 11, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Hasingizwe Ingoma y'umubyeyi wacu Dawudi itugezeho!
H
asingizwe uje mu izina rya Nyagasani.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Yohani (Yh 18, 33b-37)

Yezu ageze imbere ya Pilato, aramubaza ati 33b«Mbese ni wowe mwami w'Abayahudi koko?» 34Yezu aramusubiza ati «Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho?» 35Pilato arasubiza ati «Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n'abatware b'abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?» 36Yezu arasubiza ati «Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero Ingoma yanjye si iy'ino aha.» 37Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye: ndi umwami! Cyakora icyo jyewe navukiye kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n'ukuri wese yumva icyo mvuga.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »