sam.

17

nov.

2012

Amasomo ku wa Kane XXXIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibyahishuriwe Yohani Intumwa  (Hish 5, 1-10)

Jyewe Yohani, 1mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, mpabona igitabo cyanditsweho imbere n’inyuma, gifungishije za kashe ndwi. 2Ubwo mbona umumalayika w’igihangange, wamamazaga mu ijwi riranguruye ati “Ni nde ukwiriye guhambura za kashe, akabumbura igitabo ?” 3Ariko ari mu juru, ari ku isi, ari n’ikuzimu ntihagira n’umwe uboneka, washobora kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. 4Nuko ndarira cyane kubera ko nta n’umwe ubonetse, waba akwiriye kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. 5Ariko umwe muri ba Bakambwe arambwira ati “Wirira ! Dore intare yo mu muryango wa Yuda, inkomoko ya Dawudi yaratsinze ; ni we uzahambura igitabo, ahambure n’ikashe zacyo uko ari indwi.”

 

6Nuko mbona Ntama ameze nk’uwishwe ahagaze hagati y’intebe y’ubwami, akikijwe na bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi, ari zo za roho z’Imana zoherejwe ku isi hose. 7Ahera ko araza kugira ngo yakire igitabo cyari mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami. 8Ngo amaze kwakira igitabo, bya Binyabuzima bine n’Abakambwe makumyabiri na bane, bapfukama imbere ya Ntama. Buri wese yari afite inanga n’ibyotezo bya zahabu byuzuyemo imibavu, ari yo masengesho y’abatagatifu. 9Baririmba rero indirimbo nshya bavuga bati “Ukwiriye guhabwa igitabo no guhambura ikashe zigifunze kuko wishwe, maze ku bw’amaraso yawe ugacungurira Imana abantu bo mu miryango yose, mu ndimi zose, mu bihugu byose no mu mahanga yose, maze 10ukabagira ingoma n’abaherezabitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.”

 

ZABURI (Zab 149, 1-2, 3-4, 5-6a.9b)

 

Inyik/ Muryango w’abaherezabitambo, muryango wa cyami,

nimuririmbire Uhoraho, Imana yanyu !

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori

bakorera Umwami wabo.

 

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga.

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

 

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo ;

bakore mu gahogo barata Imana.

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 19, 41-44)

Muri icyo gihe Yezu ageze hafi ya Yeruzalemu, 41amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra 42avuga ati “Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro ! Noneho rero byarakwihishe. 43N’iminsi iragusatiriye maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. 44Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »