sam.

17

nov.

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XXXIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibyahishuriwe Yohani Intumwa  (Hish 11, 4-12)

Jyewe Yohani, numva ijwi rivuga riti “Abahamya babiri boherejwe guhanura 4ni ibiti bibiri by’imizeti n’amatara abiri, biri imbere y’Umwami w’isi. 5Nihagira ushaka kubagirira nabi, umuriro uzasohoka mu kanwa kabo maze utsembe abanzi babo. Ni koko, niharamuka hagize ushaka kubagirira nabi, ni uko agomba kwicwa. 6Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose. 7Igihe bazaba barangije gutanga ubuhamya bwabo, Igikoko kizamutse mu nyenga kizabarwanya kibatsinde maze kibice. 8Imirambo yabo izaguma ku kibuga cy’umurwa w’icyamamare, witwa Sodoma na Misiri mu buryo bw’incamarenga, ari na ho Umwami wabo ubwe yabambwe. 9Abantu bo mu bihugu byose, no mu miryango yose, no mu ndimi zose no mu mahanga yose, bazaza gushungera imirambo yabo igihe cy’iminsi itatu n’igice kandi bababuze guhambwa. 10Nuko abatuye isi bazishimire urupfu rwabo bombi, banezerwe, bohererezanye amaturo, kuko abo bahanuzi bombi bari barababaje abatuye isi. 11Ariko nyuma y’iyo minsi itatu n’igice, umwuka w’ubugingo uturutse ku Mana uzabinjiremo, maze bahaguruke. Nuko ababashungeraga batahwa n’ubwoba bwinshi cyane. 12Bumva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru, ribwira abo bahanuzi riti “Nimuzamuke hano !” Nuko bazamuka mu gicu bajya mu juru, abanzi babo babareba.”

 

ZABURI (Zab 144 (143), 1bc.2cd, 9-10)

 

Inyik/ Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye.

 

Ni we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana,

n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.

Ni we ngabo inkingira nkihugika iruhande rwe,

ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke.

 

Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya,

ngucurangire inanga y’imirya cumi,

wowe uha abami kuganza,

ugakiza Dawudi, umugaragu wawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, Umukiza wacu, yatsinze urupfu,

maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 20, 27-40)

Muri icyo gihe, 27Abasaduseyi bamwe begera Yezu, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. 28Baramubaza bati “Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo “Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera. 29Habayeho rero abavandimwe barindwi ; uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. 30Uwa kabiri aramucyura, 31n’uwa gatatu aramucyura kimwe n’abandi. Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana. 32Hanyuma wa mugore na we arapfa. 33Ubwo se igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze uko ari barindwi ?” 34Yezu arabasubiza ati “Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. 35Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. 36Ntibazaba bagipfuye ukundi, kuko bazaba bameze nk’abamalayika ; babaye abana b’Imana koko babikesha ukuzuka. 37Naho iby’izuka ry’abapfuye, Musa na we yabitwumvishije igihe yari yibereye imbere y’igihuru kigurumana, akita Nyagasani ngo “Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo.” 38Nta bwo rero ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Koko bose ni Yo babereyeho.” 39Abigishamategeko bamwe baramubwira bati “Mwigisha, uvuze neza.” 40Nuko baherukira aho ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza.  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »