ven.

09

nov.

2012

Amasomo ku wa Mbere XXXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Tito  (Tito 1, 1-9)

1Jyewe Pawulo, umugaragu w’Imana n’intumwa ya Yezu Kristu, igenewe kugeza intore z’Imana ku kwemera no ku bumenyi bw’ukuri guhuje n’ubusabaniramana, 2mu bwizere bwo kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranye mbere y’ibihe bya kera na kare, 3maze amagingo yagennye yagera ikamenyekanya ijambo ryayo, ibigirishije iyamamazabutumwa nashinzwe ku bushake bw’Imana Umukiza wacu : 4kuri Tito, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu byerekeye ukwemera duhuriyeho, nkwifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umukiza wacu.

 

5Nagusize i Kireta ari ukugira ngo utunganye ibyo nasize bituzuye, kandi ngo ushyireho abakuru b’ikoraniro mu migi yose ukurikije amabwiriza naguhaye. 6Buri wese uhawe ubwo bukuru agomba kuba ari indakemwa, yarashyingiwe rimwe risa, afite abana bemera batavugwaho ubwomanzi cyangwa kuba intumvira. 7Koko rero umwepiskopi, kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana agomba kuba indakemwa, ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe n’umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo, 8ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda, akaba intabera n’umuyoboke ku Mana, akamenya kwitsinda, 9kandi akihatira gutanga inyigisho zitagoragora, zihuje n’idini, kugira ngo abone uko ashishikariza abandi inyigisho ziboneye, n’uko kandi amwaza abamugisha impaka.

    

ZABURI (Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6)

 

Inyik/ Nyagasani, dore imbaga itabarika y’abagushakashaka.

 

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

    

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Fil 2, 15-16)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwigiremo ijambo ry’ubugingo :

muzamurikira abantu nk’inyenyeri mu kirere.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 17, 1-6)

Muri icyo gihe, 1Yezu abwira abigishwa be ati “Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho ! 2Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri abo batoya. 3Murabyitondere ! Umuvandimwe wawe nagucumuraho ubimuhane ukomeje, maze niyicuza umubabarire. 4Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi avuga ati “Ndabyicujije”, uzamubabarire.” 5Nuko intumwa zibwira Yezu ziti “Twongerere ukwemera”. 6Nyagasani arabasubiza ati “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira.”   


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »