ven.

09

nov.

2012

Amasomo ku wa gatanu XXXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa ya kabiri

ya Mutagatifu Yohani Intumwa  (2 Yh 1a.4-9)

1aMubyeyi watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye jyewe Umukuru wanyu. 4Nishimiye cyane kuba narabonanye na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse. 5Dore rero Mubyeyi icyo ngusabye ; si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo ni ugusubira muri rya rindi dusanganywe kuva mu ntangiriro : tujye dukundana. 6Dore urukundo icyo ari cyo : ni uko twakurikiza amategeko yayo. Ngiryo itegeko mwigishijwe kuva mu ntangiriro, kugira ngo mukurikire iyo nzira. 7Koko rero hari abashukanyi benshi badutse ku isi, bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu. 8Muririnde rero kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye. 9Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana ; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.

 

ZABURI (Zab 119 (118), 1-2, 10-11, 17-18)

 

Inyik/ Nyagasani, hahirwa abakurikiza amategeko yawe !

 

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho !

Hahirwa abumvira ibyemezo bye,

bakamushakashaka babikuye ku mutima !

 

Ndagushakashakana umutima wanjye wose,

ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe.

Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima,

ngira ngo ntagucumuraho.

 

Ugirire ubuntu umugaragu wawe nzabeho,

maze nzakurikize ijambo ryawe.

Mpumura amaso maze nzirebere,

ibyiza by’amategeko yawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwubure umutwe mukomere,

kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 17, 26-37)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 26“Mbese nk’uko byagenze igihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. 27Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose. 28Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza kandi barahingaga, bakubaka ; 29Ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. 30Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho. 31Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira. 32nimwibuke umugore wa Loti ! 33Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana. 34Ndabibabwiye : muri iryo joro abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare. 35Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare.” (36…) 37Abigishwa ni ko kumubaza bati “Ibyo bizabera hehe, Nyagasani?” Arabasubiza ati “Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira.”   


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »