ven.

02

nov.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XXXI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyafilipi  (Fil 2, 5-11)

Bavandimwe, 5nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe : 6N’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. 7Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, 8yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. 9Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha izina risumbye ayandi yose, 10kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, 11kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

 

ZABURI (Zab 22 (21), 26-27ab, 28-29, 31-32)

 

Inyik/ Yezu Kristu ni We Nyagasani : nibiheshe Imana Se ikuzo.

 

Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye mu ikoraniro rigari ;

imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye.

Abakene bazarya maze bahage,

abashakashaka Uhoraho bazamusingiza.

 

Isi yose aho iva ikagera, izabyibuka maze igarukire Uhoraho,

imiryango yose y’amahanga imupfukamire ;

kuko ubwami ari ubw’Uhoraho,

akaba ari we ugenga amahanga.

 

Urubyaro rwabo ruzamukeza,

ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza ;

ruzamamaza ubutungane bwe,

imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 13, 29)

 

Alleluya Alleluya.

Guhera iburasirazuba kugeza iburengerazuba,

Imana iduhamagarira gukikiza ameza mu isangira ry’Ingoma yayo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 14, 15-24)

Muri icyo gihe, Yezu yari ku meza mu nzu y’umwe mu batware b’Abafarizayi. 15Umwe mu bo basangiraga ngo yumve amagambo ya Yezu, aramubwira ati “Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana !” 16Nuko aramusubiza ati “Umuntu yateguye ibirori bikomeye, maze atumira abantu benshi ngo basangire. 17Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo ‘Nimuze, byose byatunganye.’ 18Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati ‘Naguze umurima ngomba kujya kuwureba; umbabarire ntundenganye.’ 19Undi na we ati ‘Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza; umbabarire ntundenganye.’ 20Naho undi ati ‘Narongoye, none simbonye uko nza.’ 21Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati ‘Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.’ 22Umugaragu agaruka avuga ati ‘Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’ 23Nyir’urugo abwira umugaragu we ati ‘Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure. 24Koko mbibabwire : nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.”    


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »