ven.

02

nov.

2012

Amasomo ku wa gatanu XXXI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyafilipi  (Fil 3, 17-21 ; 4, 1)

3,17Mwese bavandimwe, mugenze nkanjye kandi mwitegereze abakurikira urugero tubahaye. 18Koko rero nabibabwiye kenshi kandi n’ubu ndabivugana amarira : hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu. 19Amaherezo yabo ni ukorama; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa. 20Twebweho iwacu ni mu ijuru ; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu, 21We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwigarurira byose. 4,1Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye !

  

ZABURI (Zab 122 (121), 1-2, 3-4a, 4b-5)

 

Inyik/ Nimuze tujye mu Ngoro y’Imana twishimye !

 

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

bati “Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho !”

None urugendo rwacu rutugejeje

ku marembo yawe, Yeruzalemu !

 

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango ya Israheli,

imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

 

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe ;

ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 2, 5)

 

Alleluya Alleluya.

Ukurikiza ijambo rya Kristu,

muri we urukundo ruba rwuzuye koko.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 16, 1-8)

Muri icyo gihe, 1Yezu akomeza kubwira abigishwa be ati “Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. 2Aramuhamagaza aramubwira ati “Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki ? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu.” 3Nuko uwo munyabintu aribaza ati “Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye ? Guhinga ? Sinabishobora. Gusabiriza ? Binteye isoni. 4Mbonye uko nzabigenza, kugira ngo nimara kuva mu bintu bye nzabone abanyakira iwabo.” 5Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe, umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati “Databuja umufitiye umwenda ungana iki ?” 6Undi aramusubiza ati “Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.” Umunyabintu aramubwira ati “Akira urupapuro rwawe, wicare wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.” 7Hanyuma abaza undi ati “Wowe se urimo mwenda ki ?” Aramusubiza ati “Imifuka ijana y’ingano.” Aramubwira ati “Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.” 8Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko abana b’iyi si mu mibanire yabo, barusha ubwenge abana b’urumuri.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »