ven.

02

nov.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XXXI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy'Ivugururamategeko (Ivug 6, 2-6)

Muri iyo minsi, Musa abwira imbaga y'Abayisraheli ati 2«Utinye Uhoraho Imana yawe, ari wowe, ari umwana wawe, ari n' umwuzukuru wawe, ubigire wubahiriza igihe cyose amategeko n' amabwiriza nguhaye, kugira ngo uzabone kuramba. 3Israheli, tega amatwi kandi uzihatire kubikurikiza, bityo uzagira amahirwe kandi ni bwo muzagwira mube benshi cyane mu gihugu gitemba amata n'ubuki, nk'uko Uhoraho Imana y'abasokuruza bawe yabigusezeranyije. "Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. 'Urakunde Uhoraho Imana yawe n'umutima wawe wose, n'amagara yawe yose, n'imbaraga zawe zose. 'Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima.»

 

ZABURI  (Zab 119 (118), 97.99,101-102,103-104,105-106)

 

Inyik/ Uzakunde Nyagasani Imana yawe,
          n'umutima wawe wose,

         kugira ngo uzagire ubuzima.

 

Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!
Iminsi yose ndayazirikana.

Ubujijuke mburusha abarezi banjye bose,
kuko nakunze kuzirikana ib
yemezo byawe.

 

Nanze gukurikira inzira zose z'ikibi,
ku
gira ngo nkomeze ijambo ryawe.

Ntabwo nacishije ukubiri n'amateka waciye,
kuko
ari wowe uyantoza.

 

Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera,
kurusha ubuki mu kanwa kanjye
!
Amabwiriza yawe yampaye gusobanukirwa,
bituma nanga inzira zose z'ibinyoma
.

 

Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye,
rikaboneshereza inzira yanjye.

Narahiriye gukurikiza amateka atunganye waciye,
kandi ni na ko nzabikomeza
.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 7, 23-28)

Bavandimwe, mu Isezerano rya kera 23abaherezabitambo bakurikiranye ari benshi kuko urupfu rwabatwaraga ; 24ariko We kuko ari uw'iteka ryose, ubuherezagitambo bwe ntibusimburanwaho. 25Ni cyo gituma ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose.

26Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye w'intungane, w'umuziranenge, w'umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru. 27Ntameze nk'abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona
guhongerera iby'imbaga ; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe. 28Abo Amategeko ashyiriraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w'Imana wuje ubutungane iteka ryose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (1Yh4,8.7)

 

Alleluya Alleluya.
Imana ni urukundo:

ukunda aba yarabyawe n'Imana kandi akayimenya.
Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 12, 28b-34)

Muri icyo gihe, 28umwe mu bigishamategeko yegera Yezu aramubaza ati «Itegeko riruta ayandi ni irihe ?» 29Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri : Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi : 30Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose, n' amagara yawe yose, n'ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose. 31Irya kabiri na ryo ngiri : Urajye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.» 32Uwo mwigishamategeko aramubwira ati «Ni koko Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. 33Kandi kuyikunda n'umutima wawe wose, n'ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n'amaturo byose.» 34Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati «Nta bwo uri kure y'Ingoma y'Imana.» Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »