ven.

26

oct.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XXX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyefezi  (Ef 5, 21-33)

Bavandimwe, 21mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. 22Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani ; 23koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose. 24Nk’uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. 25Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. 26Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza, 27kugira ngo ayihingutse imbere ye ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa. 28Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe.

 

29Koko rero, nta wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane, mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya. 30Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we, (nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo) 31“Ni cyo gituma  umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe.” 32Iryo yobera rirakomeye, cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya. 33Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we.

 

ZABURI (Zab 128 (127), 1-2, 3, 4-5b)

 

Inyik/ Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho.

 

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,

agakurikira inzira ze !

Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,

uzahirwe kandi byose bigutunganire.

 

Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,

warumbukiye mu nzu yawe ;

abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,

zikikije ameza yawe.

 

Nguko uko ahabwa umugisha,

umuntu utinya Uhoraho.

Uzagirira amahirwe muri Yeruzalemu,

iminsi yose y’ubugingo bwawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11, 25)

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

kuko wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma yawe.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 13, 18-21)

Muri icyo gihe, 18Yezu aravuga ati “Ingoma y’Imana imeze ite ? Nayigereranya n’iki ? 19Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.” 20Arongera ati “Ingoma y’Imana nayigereranya n’iki ? 21Imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza ubwo byose bitutumbiye.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »