ven.

26

oct.

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XXX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyafilipi  (Fil 1, 18b-26)

Bavandimwe, bamwe bamamaza Kristu bahimana kandi baryarya, bibwira ko bongera ububabare bw’ingoyi ndiho. 18bUko biri kose, baryarya cyangwa se babikora babikuye ku mutima mpfa ko Kristu yamamazwa, ngicyo ikinshimisha. Ndetse bizakomeza kunshimisha iteka, 19kuko nzi neza ko ari byo bizangeza ku mukiro mbikesha amasengesho yanyu, n’inkunga ya Roho wa Yezu Kristu. 20Icyo ntegereje kandi nizeye ndashidikanya ni uko ntazakorwa n’isoni, ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye. 21Koko rero Kristu ni we bugingo bwanjye, ndetse gupfa byambera urwunguko. 22Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo … 23Ndagirijwe impande zombi : nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza ; 24ariko gukomeza kubaho mu mubiri ni cyo mukeneye. 25Mu by’ukuri, nzi neza ko nzakomeza kubaho kandi nkagumana namwe, kugira ngo mujye mbere kandi mushimishwe n’ukwemera kwanyu ; 26bityo nimbagarukamo, bizababere impamvu yo kwishimana kurushaho muri Kristu Yezu.

 

ZABURI (Zab 42 (41), 2, 3, 5ab, 5cd)

 

Inyik/ Umutima wanjye ufite inyota y’Imana Nyir’ubuzima.

 

Uko impara yahagira ishaka amazi afutse,

ni ko umutima wanjye ugufitiye inyota, Mana yanjye.

 

Umutima wanjye ufite inyota y’Imana, Imana Nyir’ubuzima ;

mbese nzajya ryari kureba uruhanga rw’Imana ?

 

Ndabyuka bigatuma nsuhuza umutima :

uko najyaniraga n’inteko z’abantu.

 

Nari nyoboye umutambagiro ugana Ingoro y’Imana,

mu rwamu rw’impundu n’ibisingizo,

by’imbaga yakereye ibirori.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 113 (112), 5.7-8)

 

Alleluya Alleluya.

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu ?

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,

kugira ngo ayicaze hamwe n’abakomeye.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 14, 1.7-11)

Muri icyo gihe, 1ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. 7Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa  bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati 8“Igihe bagutumiye mu bukwe ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, 9maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ‘Muvire mu mwanya’ ; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. 10Ahubwo nutumirwa  ujye wishyira mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati ‘Mugenzi wanjye, igira imbere.’ Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. 11Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »