ven.

26

oct.

2012

Amasomo ku Cyumweru XXX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy'Umuhanuzi Yeremiya (Yer 31, 7-9)

7Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z'ibyishimo, nimwakirane amashyi y'urufaya umutware w'amahanga! Nimwiyamire, mwishime mugira muti «Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!»

8Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z'isi. Muri bo hari impumyi, ibirema,abagore batwite n'abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi. 9Baje barira, bantakira ngo 'Tubabarire'; maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye.

 

            ZABURI (Zab 126 (125), 1-2b, 2c-3, 4-5, 6)


Inyik/ Uhoraho yadukoreye ibintu by'agatangaza,
none twasazwe n'ibyishimo
!


Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,
twabanje kugira ngo turi mu nzozi
!

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n'ururimi rwacu rutera indirimbo z'ibyishimo.


Nuko mu mahanga bakavuga bati

«Uhoraho yabakoreye ibintu by'agatangaza!»'
Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by'agatangaza,
ni yo mpamvu twasazwe n'ibyishimo
!

 

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,
ubazane nk
'isumo y'amazi atembera mu butayu.

Ni koko, umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

 

Uko agiye agenda arira, yitwaje ikibibiro cy'imbuto.
Yagaruka akaza yishimye, yikoreye imiba y'umusaruro.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 5, 1-6)

1Bavandimwe, umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu, kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n'Imana; ashinzwe guhereza amaturo n'ibitambo bihongerera ibyaha. 2Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika; "kandi nk'uko atambirira ibyaha by'imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. 4Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye kimwe na Aroni.

 

5Mbese nk'uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n'Uwamubwiye ati «Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi»; 6kimwc n'uko avuga ahandi ati «Uri umuhereza-gitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 1, 68.79)

 

Alleluya Alleluya.

Nihasingizwe Nyagasani Imana yacu:

abatuye mu mwijima yababengeranishijeho urumuri rwe.
Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 10, 46b·52)

Muri icyo gihe, 46bYezu agisohoka muri Yeriko ari kumwe n'abigishwa be n'imbaga y'abantu benshi, umuntu w'impumyi witwaga Baritimeyo mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw'inzira asabiriza. 47Yumvise ko ari Yezu w'i Nazareti,
atera hejuru ati
«Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 48Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 49Yezu arahagarara aravuga ati «Nimumuhamagare Bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati «Humura, haguruka dore araguhamagaye 50Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu asanga Yezu. 51Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!» 52Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »