ven.

19

oct.

2012

Missa yo gutangiza Umwaka w’Ukwemera n’uw’Ikenurabushyo muri Diyosezi, tariki 13/10/21012

Umushumba wa Diyosezi na Myr Alfred, Igisonga, babwira Abasaserdoti, Abafrere n'Ababikira ibijyanye n'umwaka w'Ukwemera n'uw'Ikenurabushyo muri Diyosezi
Umushumba wa Diyosezi na Myr Alfred, Igisonga, babwira Abasaserdoti, Abafrere n'Ababikira ibijyanye n'umwaka w'Ukwemera n'uw'Ikenurabushyo muri Diyosezi

Mbere y’uko Misa itangira ku cyicaro cya Diyosezi, saa tatu, Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA afatanyije n’Igisonga cye Musenyeri Alfred RUTAGENGWA, bakoze inama n’Abapadiri Bakuru, Abapadiri babungirije, Abafureri n’Ababikira bahagarariye Imiryango y’Abihayimana ikorera muri Diyosezi n’Abakiristu bahagarariye abandi mu Nama Nkuru  z’Amaparuwasi ya Diyosezi. Hari kandi Umuyobozi wa seminari Nto ya RWESERO n’Abapadiri bahagarariye imirimo (services généraux) muri Diyosezi.  


Habanje kwibwirana. Padiri Mukuru ashagawe n’Abapadiri bamwungirije, Abafureri n’Ababikira bahagarariye Imiryango y’Abihayimana ikorera muri Paruwasi bavugaga amazina yabo n’ubutumwa bashinzwe maze imbaga iraho ikabakirana ubwuzu. Muri iyo nama, Umushumba wa Diyosezi yasobanuye ibizakorwa muri uyu mwaka w’ukwemera n’uw’ikenurabushyo muri Diyosezi, biri mu rwandiko yise “Umwaka w’ukwemera muri Diyosezi ya Byumba”, yatangajwe tariki ya 01 Ukwakira 2012, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Uyu mwaka w’ukwemera ukazasozwa ku wa 12Ukwakira 2013, ku rwego rwa Diyosezi.Yibukije ko Papa Nyirubutungane Benedigito wa XVI, tariki ya 11Ukwakira 2012, yafunguye umwaka w’ukwemera, akaba yaranditse urwandiko rujyana n’uwo mwaka yise “PORTA FIDEI” (Urugi rw’Ukwemera).

 Umushumba wa Diyosezi yagize ati:

- Muhugukire guhamya ukwemera ku buryo nyabwo kandi bufututse.

- Muzirikane amanywa n’ijoro ku kwemera kwanyu ariko cyane cyane kuri batisimu mwahawe.

- Mukomeze ukwemera kwanyu mwitabira amahugurwa kandi mwamamaza Uwo mwemwera.

Mu gitambo cya Misa, yagarutse ku bikorwa bizaranga uyu mwaka

  1. Isengesho
  2. Mu Misa : Hazajya havugwa ‘CREDO’ku buryo bwumvikana kandi bufasha buri wese kuzirikana ingingo ziyigize muri buri Misa zo ku cyumweru
  3. AMASAKARAMENTU: Gusubira mu masezerano ya Batisimu Bizahabwa umwanya ukwiye
  4. Amahugurwa:
  5. Ishuri rya TUMENYE BIBILIYA muri buri Paruwasi 
  6. Abakorerabushake
  7. Inkuga
  8. Isanduku y’abakene

Mu gusoza Igitambo cya Misa, Umwepisikopi yahaye buri Padiri Mukuru n’abahagarariye Imiryango y’Abihayimana bakorera muri  Paruwasi ashinzwe bari kumwe n’umukirisitu uhagaraiye Inama Nkuru ya Paruwasi,  urumuri ruherekejwe na rwa rwandiko rwo gutangiza umwaka w’ukwemera n’uw’Ikenurabushyo, ngo bazasakaze ubwo butumwa. 

 

Yahaye kandi ubwo butumwa Padiri uyobora Seminari Nto ya RWESERO, Padiri uyobora CARITAS ku rwego rwa Diyosezi n’abamwungiriza, Padiri ushinzwe Amashuri ku rwego rwa Diyosezi na Padiri ushinzwe Ubutabera n’Amahoro ku rwego rwa Diyosezi n’abamwungiriza.

 

Uwo munsi wasojwe n’ubusabane bwabereye mu kigo cy’amahugurwa cya Diyosezi, aho buri wese yari yapfunyitse impamba maze bose bakaza guhuriza hamwe mucyo bise pikinike (Pique-nique).

 

Padiri Valens NSABAMUNGU,

 Paruwasi BUNGWE


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »