ven.

19

oct.

2012

Amasomo ku wa Mbere XXVIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyagalati  (Gal 4, 22-24.26-27.31 ; 5, 1)

Bavandimwe, 4,22koko rero byanditswe ko Abrahamu yagize abahungu babiri ; umwe yavutse ku muja, undi ku mugore utigeze ubuja. 23Ariko uw’umuja yavutse ku bwa kamere mubiri, naho uw’umugore utari umuja avuka ku bw’isezerano. 24Ibyo ni incamarenga. Abo bagore bashushanya amasezerano uko ari abiri : rimwe ryo ku musozi wa Sinayi rikabyarira ubuja, ni Hagara, 26naho Yeruzalemu yo mu ijuru irigenga, ni yo umubyeyi wacu. 27Koko rero byanditswe ngo

“Ishime mugore w’ingumba,

wowe utigeze ubyara,

rangurura maze uvuze impundu,

wowe utamenye ububabare bw’igise,

kuko abana b’intabwa baruta ubwinshi ab’ubana n’umugabo”. 

 

31Bityo rero bavandimwe, ntituri abana b’umuja, turi abana b’umugore wigenga. 5,1Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi.

 

ZABURI (Zab 113 (112), 1-2, 3-4, 5a.6-7)

 

Inyik/ Izina ry’Uhoraho nirisingizwe, ubu ngubu n’iteka ryose !

 

Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,

maze musingize izina ry’Uhoraho !

Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,

ubu ngubu n’iteka ryose !

 

Kuva igihe izuba rirashe kugeza rirenga,

nihasingizwe izina ry’Uhoraho !

Uhoraho asumba kure amahanga yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru.

 

Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,

maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye ?

Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,

akavana umutindi mu cyavu.

    

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 11, 29-32)

Muri icyo gihe, 29abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati “Ab’iyi ngoma ni abantu babi ! Barashaka ikimenyetso ; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa atari icya Yonasi. 30Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma. 31Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni ! 32Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »