ven.

19

oct.

2012

Amasomo ku wa Kane XXVIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyefezi  (Ef 1, 1-10)

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu : 2mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

 

3Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose ituruka kuri Roho mu ijuru, ku bwa Kristu. 4Nguko uko yadutoreye muri We nyine mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. 5Igena ityo mbere y’igihe ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, 6kugira ngo izahore isingirizwa ingabire, yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. 7Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu, ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo, 8ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose. 9Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera 10ngo izawuzuze ibihe bigeze : umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.

 

ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4, 5-6)

 

Inyik/ Imana yadusesekajemo imigisha,

kugira ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi,

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe.

 

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,

mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda ;

nimusingize Umwami, Uhoraho.  

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 1, 2)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa umuntu uhimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 11, 47-54)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishamategeko ati 47« Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe ! 48Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze : bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo. 49Ni cyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo « Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze. » 50Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, 51uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye : ab’iyi ngoma bazayaryozwa ! 52Mwiyimbire bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire kandi n’abashatse kwinjira mukababuza ! »

 

53Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza, 54bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »