ven.

19

oct.

2012

Amasomo ku wa Gatatu XXIX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyefezi  (Ef 3, 2-12)

Bavandimwe, 2ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, 3ikampishurira ibanga ryayo nk’uko maze kubibandikira muri make. 4Nimubisoma, muziyumvira ubwanyu ukuntu nacengewe n’ibanga rya Kristu. 5Iryo banga Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nk’uko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo, ku bwa Roho Mutagatifu. 6None dore n’abanyamahanga na bo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe natwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.

 

7Kandi iyo Nkuru Nziza ni yo nshinzwe kwamamaza, ku bw’ingabire Imana yampaye ku buntu no ku bubasha bwayo. 8Jyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kogeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu, 9no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose. 10Bityo guhera ubu ngubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi, 11nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu Umwami wacu. 12Nuko ku bw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye.

 

INDIRIMBO (Izayi 12, 2, 4b-5a, 5b-6)

 

Inyik/ Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza mwishimye.

 

Dore Imana, Umukiza wanjye,

ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,

kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,

wambereye agakiza.

 

Nimushimire Uhoraho, murate izina rye,

nimwamamaze bikorwa bye mu mahanga.

Nimubisubiremo muti “Izina rye ni ikirangirire !”

Nimuririmbe Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza.

 

Nimubyamamaze mu nsi hose ;

urangurura ijwi uvuze impundu wowe utuye ii Siyoni,

kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati, ari igihangange.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 36)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abahora bari maso kandi basenga :

bazashobora gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 12, 39-48)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 39“Musanzwe mubizi : iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. 40Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.” 41Petero ni ko kumubwira ati “Mwigisha, nit we uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose ?” 42Nyagasani aramusubiza ati “Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye? 43Arahirwa uwo mugaragu shebuja azagaruka agasanga agenza atyo ! 44Ndababwira ukuri : azamushinga ibyo atunze byose. 45Naho uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, 46amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi maze amwirukane nabi, amuhereze mu nteko y’abahemu. 47Uwo mugaragu  rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse azakubitwa nyinshi ; 48naho utazi icyo shebuja ashaka agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi ; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »