jeu.

18

oct.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XXVII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa

Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati  (Gal 1, 13-24)

Bavandimwe, 13mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi : ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. 14Kandi benshi mu bo tungana dusangiye n’ubwoko, nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza. 15Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye ku bw’ineza ye 16ngo ampishurire Umwana we kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama, 17habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa ; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi. 18Nyuma y’imyaka itatu ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumarana iminsi cumi n’itanu. 19Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani. 20Ibi mbandikira, dore ndi mu maso y’Imana simbeshya. 21Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya. 22Kiliziya za Kristu ziri muri Yudeya zari zitarambona, 23usibye ko zumvaga bavuga ngo « wa wundi wadutotezaga kera, asigaye yamamaza ukwemera yahoze arwanya. » 24Nuko zigasingiza Imana kubera jye.

 

ZABURI (Zab 139 (138), 1-2.3b, 13-14ab, 14c-15)

 

Inyik/ Nyagasani, nyobora inzira wigishije kuva kera.

 

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima ukamenya wese,

iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe ;

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

 

Ni wowe waremye ingingo zanjye,

umbumbabumbira mu nda ya mama.

Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,

ibikorwa byawe biratangaje.

 

Umutima wanjye urabizi neza rwose ;

amagufwa yanjye ntiyakwikinze,

igihe naremerwaga mu ibanga,

nkaremwaremwa mu nda ya mama.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 3, 20)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa uwumva ijwi rya Nyagasani akamukingurira,

azagira ihirwe n’umunezero.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 10, 38-42)

Muri icyo gihe, 38Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro maze umugore witwa Marita aramwakira. 39Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. 40Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho araza abwira Yezu  ati “Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira  imirimo yose ? Mubwire aze amfashe !” 41Ariko Nyagasani aramusubiza ati “Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi ; 42nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »