jeu.

18

oct.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XXVII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy'Ubuhanga (Buh 7, 7-11)

 

7Nasabye ubushishozi ndabuhabwa; ndambaza maze umwu­ka w'Ubuhanga unzamo. 8Ni bwo nahisemo mbugurana inkoni n'intebe bya cyami, nsanga ubukungu nta cyo bumaze, ubugereranyije n'Ubuhanga. 9Siniruhije mbugereranya n'ibuye ry'agaciro, kuko zahabu y'isi yose ari nk'umusenyi ungana urwara, naho feza ikaba nk'icyondo uyigereranyije na bwo.10Nabukunze kuruta ubuzima n'ubwiza bw'umubiri, kandi nabuhisemo bundutira urumuri, kuko icyezezi cyabwo kitaga­banuka. 11Ariko kubana na bwo byanzaniye ibyiza byose icyarimwe, bwari bucigatiye mu biganza ubukungu hutagira Ingano.

 

ZABURI  (Zab 90 (89), 12-13, 14-15, 16-17)


Inyik/ Nyagasani, utugwirize ineza yawe kugira ngo duhimbarwe.

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,

bityo tuzagire umutima ushishoza.

Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?

Babarira abagaragu bawe.

 

Utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,

kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y'ubugingo bwacu.

Udushimishe mu minsi ingana n'iyo waduhannyemo,

n'imyaka ingana n'iyo twababayemo !

 

Ibikorwa byawe nibigaragarire abagaragu bawe,

n'ubuhangare bwawe bwiyereke abana babo !

Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,

ukomeze imirimo y'amaboko yacu,

kandi uyihe kugira akamaro karambye!

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 4, 12-13)

 

Bavandimwe, 12koko Ijambo ry'Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi kandi riratyaye kurusha inkota y'amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n'ubwenge bitandukanira, hagati y'ingingo n'imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n'ibite­kerezo byihishe muri muntu. 13Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y'Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Mt5,3)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma iijuru ari iyabo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 10, 17-30)

 

Muri icyo gihe, 17Yezu agihaguruka umuntu aza yiruka amu­pfukama imbere, aramubaza ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw'iteka ho umurage?» 18Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. 19Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko.» 20Uwo muntu aramusubiza ati «Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye.» 21Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.» 22We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye kuko yari atunze ibintu byinshi.

 

23Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y'Imana biruhije ku bakungu!» 24Abigishwa batangazwa n'ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati «Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y’Imana. 25Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w'urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma iImana!» 26Abigishwa barushaho gutangara barabazanya bati «Ubwo se ni nde ushobora kuroko­ka?» 27Yezu arabitegereza maze arababwira ati «Ku bantu ntibi­shoboka, ariko ku Mana birashoboka kuko nta kinanira Imana.»

 

28Nuko Petero araterura, aramubwira ati «Dore twebwe twasi­ze byose turagukurikira.» 29Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye ari jye abigirira n'Inkuru Nziza, 30ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n'abana n'ama­sambu, ariko n'ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza aka­ziturwa ubugingo bw'iteka.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »