sam.

06

oct.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XXVII GISANZWE, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy'Intangiriro (intg 2,18-24)

Mu ntangiriro, Uhoraho Imana amaze kurema isi n'ijuru l8aravuga ati «Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.» 19Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n'inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina cyiswe na we. 20Muntu yita amazina ibitungwa byose, n'inyoni zose zo mu kirere, n'inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye. 21Nuko Uhoraho Imana atera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze maze asubiranya umubiri. 22Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. 23Umugabo ariyamira aravuga ati «Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n'umubiri uvuye mu mubiri wanjye ; uyu azitwa umugore kuko mu mugabo ariho avuye.» 24Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we bakaba umubiri umwe.

 

ZABURI (Zab 128 (127), 1-2, 3,4.5ac.6a)


Inyik/Uhoraho araduhe umugisha, iminsi yose y'ubugingo bwacu.

 

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,

agakurikiza inzira ze !

Uzatungwa n'ibivuye mu maboko yawe,

uzahirwe kandi byose bigutunganire.

 

Umugore wawe azamera nk'umuzabibu,

warumbukiye mu nzu yawe.

Abana bawe bazamera nk'ingemwe z'imitini,

zikikije ameza yawe.

 

Nguko uko ahabwa umugisha, umuntu utinya Uhoraho.

Uhoraho araguhere umugisha i Siyoni,

iminsi yose y'ubugingo bwawe,

maze uzabone abana b'abana bawe !

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 2, 9-11)

Bavandimwe, 9nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry'ikuzo n'icyubahiro. Bityo ku bw'ineza y'Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. 10Mu by'ukuri byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo - ari we uburokorwe bwose buturukaho-, imunyujije mu bubabare ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. "Koko rero utagatifuza n'abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4,16)

 

Alleluya Alleluya.

Imana ni urukundo:

niba duhorana urukundo tuguma mu Mana.

Alleluya.

 

IVANJILI 

 

+ Mariko (Mk 10, 2-16)

Muri icyo gihe 2Abafarizayi begera Yezu, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. 3Arababwira ati «Musa yabategetse iki ?» 4Baramusubiza bati «Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.» 5Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. 6Naho mu ntangiriro y'isi, 'Imana yaremye umugabo n'umugore; 7ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n'umugore we, 8maze bombi bakaba umu­biri umwe. Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umu­biri umwe. 9Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.» 10Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. 11Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana ; 12umugore na we utandukana n'umugabo we agacyurwa n'undi, aba asambana.»

13Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. 14Yezu abibonye ararakara maze ara­babwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza kuko Ingoma y'Imana ari iy'abameze nka bo. 15Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y'Imana nk'umwana, ntazayinjiramo bibaho.» 16Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »