sam.

29

sept.

2012

Inyigisho ku Cyumweru cya XXVI, B

1. Mu nzira igana Yeruzalemu n’urupfu rwe Yezu arimo, Mariko akunda kugaragaza Yezu abwira intumwa ze amagambo atuma zizirikana k’ubuzima. Amasomo abiri niyo Yezu ageza kuri abo bantu bari baramukurikiye ariko nabo batumva neza ibyo barimo kuko ibyo Yezu yababwiraga byari bibarenze.

Isomo rya mbere ni aho Yohani atihanganira umuntu yari yabonye yirukana roho mbi mu izina rya Yezu kandi atamukurikira. Iyi ni imyitwarire y’umuntu ufunze umutwe, wahumwe n’ubwirasi bwo kumva ko ari we uri mu kuri, ko idini ye isumba izindi kandi ko Imana ari we yumva. Utekereza atyo yumva ko abadafite ukwemera nk’ukwe ari ibicibwa, akirengagiza ko Imana ari umubyeyi wa bose. Nta mwana wayo yasiga inyuma, nta mwana wayo idatega amatwi kuko ari umubyeyi w’impuhwe. Kujya impaka za ngo turwane, ushaka ko ukwemera kwawe ariko abandi bakurikira, gusebya abandi ngo ni uko bahisemo kunyura indi nzira y’ukwemera itari iyo wahisemo, ni ubujiji. Igituma abantu bashobora kuvuga ko ukwemera kwacu gufite ireme, ko dutuwe rwose na Kristu n’Ijambo rye, ni ibikorwa byacu, ni imyitwarire yacu ya buri munsi izabihamya. Utuwe na Kristu ntiyihishira cyangwa ngo yihishe, kandi uwo ari we wese ashobora guturwa na Yezu, agakora ugushaka kwe iyo uwo muntu abimwemereye. Niyo mpamvu Yezu yashubije Yohani ati “mwimubuza kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye maze ngo ahindukire amvuge nabi.”

 

2. Yezu aradusaba gushishoza no ukwitonda: umuntu wese udahitamo ikibi, ahubwo akimika icyiza, akagirira neza abantu, akagerageza kubateza imbere haba kuri roho no k’umubiri, uwo ni inshuti ya Yezu ntabwo amurwanya. Umwigishwa w’ukuri ni ushimishwa n’imbuto y’ineza, y’urukundo n’amahoro Imana yabibye muri buri wese, muri buri muryango, muri buri muco, muri buri bwoko bw’abantu. Gandhi ni we wavugaga ati “ukuri ni kumwe, ahubwo gufite impande nyinshi nka diyama.” Naho Pascal we akagira ati “umuntu wese atwaye muri we Imana agatwara n’ukuri.”

 

3. Uku kumva ko abandi batagera ku byiza Imana itanga k’ubuntu nibyo binari mu isomo rya mbere, aho Yozuwe yabishaga bamubwiye ko hari abagabo babiri bari bisangiwe, bakaba batari mu muryango w’abahanuzi, ntibabe no muri ba 70 bari abayobozi ba Israheli,  bakaba kandi batari babihawe k’umugaragaro, ahubwo Imana ikaba yari yagabanyije k’umwuka wa Musa akawubahaho. Imyitwarire y’uyu musore Yozuwe wari wahawe kuyobora umuryango w’Imana irasa rwose n’iya Yohani: Na we arabwira Musa ati “babuze”. Musa aramusubiza ati “waba se wabagiriye ishyari kubera njyewe? Iyaba Uhoraho yari asakaje umwuka we k’umuryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!”

Ibi si ibya Yohani na Yozuwe gusa, ahubwo ni ibya muntu aho ava akagera! Ishyari ryamaze abantu! Kuki tutifuza ko mugenzi wacu yatunga agatunganirwa? Kuko twakumva ko tugomba kumubuza amahoro byanze bikunze? Kuki tugirira mugenzi wacu ishyari kubera impano Imana yamuhaye? Natwe Musa aratubwira ati namwe se mwagize ishyari?

 

4. Isomo rya kabiri rigizwe n’Ijambo ryagiye rigaruka: “niba…kigutera gukora icyaha, gice, rikuremo…” Yezu arifuza ko mu mibereho yacu twakwirinda kuba intandaro y’uko abana be bagwa mu cyaha ari twe biturutseho: “Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanja.” Abakiri bato mu kwemera, abagishakisha inzira banyuramo ngo bagane Imana, bakeneye ikiganza kibafata kikabayobora, bakeneye ijisho ribabera urumuri, bakeneye ikirenge kibafasha guhamya intambwe zabo. Niba rero ntabafashishe gukomera, mba mbabereye shitani. Yezu rero amanurira umuvumo ukomeye k’umuntu wese ugusha mu cyaha, mu kibi uwo muntu. Yezu aradusaba kwitonda kuko mu biganza byacu no mu magambo yacu hashobora gusohokamo bombe ikamara abantu, ikagira nabi. Akenshi aho kugira ngo amagambo yacu n’ibiganza byacu tubikoreshe twubaka kandi dutuma abandi babaho neza, tubikoresha dusenya cyangwa dutera abandi ubwoba. Kubaha abandi no kubaha agaciro cyane cyane duhereye ku bato, kubajegajega mu kwemera, bigomba kuba ishingiro ry’ubukristu bwacu.

P. Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »