sam.

29

sept.

2012

Amasomo ku wa gatatu XXVI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu  (Yobu 9, 1-12.14-16)

Incuti za Yobu zimaze kumushinja, 1afata ijambo agira ati 2”Nzi neza ko ari uko bigenda, none se umuntu yatsinda Imana ate ? 3Iyo ashatse kujya impaka na yo, n’iyo yavuga kangahe yo nta na rimwe imusubiza. 4Mu banyabuhanga buhanitse no mu banyembaraga b’indahangarwa, ni nde wigeze kuyihangara, hanyuma akayihonoka ? 5Ni yo yimura imisozi mu ibanga, yarakara ikayibirindura. 6Ni yo iteza isi umutingito, iyo ijegajeza inkingi zayo. 7Niyo itegeka izuba ntirirase, ikabuza n’inyenyeri kumurika. 8Ni yo yonyine yahanze ikirere cy’ijuru, igatambagira hejuru y’inyanja. 9Ni yo yahanze inyenyeri izishyira ahazigenewe, maze izita amazina yazo. 10Ni yo yaremye ibintu bikomeye tudashobora gusobanukirwa, irema n’ibindi bitangaje kandi bitabarika. 11Iyo ihise iruhande rwanjye sinyibona, n’iyo inyitseseho simbyumva. 12Iramutse inyaze ikintu ni nde wayikoma, maze ngo agire ati “Urakora ibiki ?” 14Jyewe se nashobora nte kwihandagaza ngo ndaburana, ngo ndashaka ingingo zayitsinda ? 15Jyewe n’iyo naba mvuga ukuri bimariye iki kwiregura ; kandi ari yo Mucamanza wanjye nkwiye gutakambira ? 16N’iyo nayihamagara ikaza, si byo byanyemeza ko yakumva ijwi ryanjye.

    

ZABURI  (Zab 88 (87), 10bc-11, 12-13, 14-15)

 

Inyik/ Nyagasani, wakirane ubwuzu isengesho ryanjye.

 

Uhoraho, ndagutabaza umunsi wose,

nteze ibiganza mbikwerekejeho.

mbese abapfuye ni bo uzakorera ibitangaza ?

Hari ubwo se baziyegura ngo bagusingize ?

 

Mbese mu mva ni ho baratira impuhwe zawe,

cyangwa bakahavugira ubudahemuka bwawe ?

Mbese mu mwijima hari icyo bazi ku bitangaza byawe,

cyangwa cy’ubutabera bwawe mu gihugu cy’abibagiranye ?

 

Ariko jyewe ndagutakira, Uhoraho,

kuva mu gitondo mba nakugejejeho isengesho ryanjye.

Uhoraho, ni iki cyatuma untererana,

ukampisha uruhanga rwawe ?

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI       

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi Nyagasani araduhamagara,

tumukurikire mu nzira z’Ivanjili.

Alleluya.

  

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 9, 57-62)

57Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu umwe aramubwira ati “Nzagukurikira aho uzajya hose.” 58Yezu aramusubiza ati “Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari ; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho arambika umutwe.” 59Yezu abwira undi ati “Nkurikira.” We aramusubiza ati “Reka mbanze njye guhamba data.” 60Yezu aramubwira ati “Reka abapfu bahambe abapfu babo ; naho wowe genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.” 61Undi na we ati “Mwigisha, nzagukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku bo mu rugo.” 62Yezu aramusubiza ati “Umuntu wese watangiye guhinga agasubiza amaso inyuma, uwo ntakwiye gukorera Ingoma y’Imana.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »