sam.

29

sept.

2012

Amasomo ku wa Gatatu XXV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Imigani (Imig 30, 5-9)

5Ijambo ry’Uhoraho rikwiye kwizerwa, umwiringiye rimubera ingabo imukingira. 6Ntuzagire icyo wongera ku magambo ye, hato atazaguhana ugatahurwaho ikinyoma. 7Uhoraho, hari ibintu bibiri nkwisabiye, ntuzabinyime mbere y’uko mpfa : 8uzandinde ikinyoma n’uburyarya, undinde ubutindi cyangwa umurengwe, ahubwo ungenere ikintunga gihagije ; 9ejo ntazarengwa ngahemuka mvuga ngo « Uhoraho ni nde ? » cyangwa natindahara nkiba, ngasuzuguza izina ry’Imana yanjye.  

 

ZABURI (Zab 119 (118), 29.72, 89.101, 104.163)

 

Inyik/ Uhoraho, ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye !

 

Urandinde inzira y’ikinyoma,

maze ungirire ubuntu umpe amategeko yawe.

Amategeko y’umunwa wawe,

andutira ibihumbi by’amasikeli ya zahabu na feza.

 

Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.

Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi,

kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.

 

Amabwiriza yawe yampaye gusobanukirwa,

bituma nanga inzira zose z’ibinyoma.

Nanga ikinyoma urunuka,

ariko ngakunda amategeko yawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 1, 15)

 

Alleluya Alleluya.

Ingoma y’Imana iregereje :

nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 9, 1-6)

Muri icyo gihe, 1Yezu akoranya ba Cumi na babiri, abaha gutegeka no kwirukana roho mbi zose, abaha n’ububasha bwo gukiza indwara. 2Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi. 3Arababwira ati “Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba n’ibiceri”, ababwira no kutajyana amakanzu abiri. 4Arongera ati “Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. 5Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse.” 6Nuko baragenda bazenguruka insisiro, bamamaza Inkuru Nziza kandi bakiza abarwayi hose.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »