mer.

26

sept.

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XXIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 15, 35-37.42-49)

Bavandimwe, 35ubwo ntihabuze uwibaza ati “Abapfuye bazazuka bate ? Bazahingukana umubiri uteye ute ?” 36Mbega injiji ! Ese icyo ubibye ntikibanza gushanguka ngo kibyare ubuzima !  37Kandi icyo ubibye gitandukanye n’urubuto ruzaza ; ni akabuto gasa k’ingano cyangwa k’ikindi kindi. 42Ni na ko bimeze mu kuzuka kw’abapfuye : umubiri ujyira mu gitaka gushanguka, ukazukira mu budashanguka ; 43ushyirwa mu gitaka ari nta kamaro, ukazukana ikuzo ; ushyirwa mu gitaka ari nta ntege, ukazukana ibakwe ; 44Hahambwa umubiri usanzwe wa muntu, hakazuka umubiri wahinduwe na Roho. Ubwo koko habaho imibiri ya kamere gusa, hashobora no kubaho n’imibiri yahinduwe na Roho.

 

45Ni na ko byanditswe ngo : Muntu wa mbere Adamu yagabiwe ubuzima bw’umubiri, ariko Adamu wa kabiri ugizwe na Roho, atanga ubuzima. 46Cyakora habanza ubuzima bw’umubiri, hagakurikiraho ubuzima bwa Roho. 47Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka ; Muntu wa kabiri we aturuka mu ijuru. 48Uko umunyagitaka yabaye ni na ko abanyagitaka bameze ; uko uwaturutse mu ijuru ameze ni na ko abagenewe ijuru bazaba. 49Nk’uko twabayeho mu misusire ya Muntu w’umunyagitaka, ni na ko kandi tuzagira imisusire y’Uwaturutse mu ijuru.

 

ZABURI (Zab 56 (55), 4.5b.10, 11a.12, 13-14a)

 

Inyik/ Nzagenda imbere y’Imana, ku isi y’abazima.

 

Igihe mfite ubwoba ni wowe niringira,

niringira Imana maze simbe nagira ubwoba.

Abanzi banjye bazakubana bahunga, umunsi nagutabaje ;

ndabizi Imana iri kumwe nanjye !

 

Niringira Imana ari na ko ndata ijambo ryayo,

niringira Imana maze simbe nagira ubwoba ;

ubwo se abantu bashobora kuntwara iki ?

 

Mana yanjye, nkomeye ku masezerano nakugiriye,

nzagutura ibitambo by’ibisingizo,

kuko amagara yanjye wayakijije urupfu.

None se ibirenge byanjye ntiwabirinze gutsikira ?

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI        

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu :

hahirwa uryakira rikera imbuto nyinshi.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 8, 4-15)

Muri icyo gihe, 4abantu benshi bamaze guterana baturutse mu migi yose bamusanga, Yezu ababwiza uyu mugani ati 5“Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba imbuto ye. Igihe abiba imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira ; barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere zirazirya zose. 6Izindi zigwa mu mabuye ; zimaze kumera ziruma kuko zabuze amazi. 7N’izindi zigwa mu mahwa ; amahwa arakura arazipfukirana. 8Izindi zigwa mu butaka bwiza ; ziramera zera imbuto karijana.” Amaze kuvuga atyo atera hejuru ati “Ufite amatwi yo kumva niyumve !”   

 

9Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga. 10Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana ; naho abandi bakabwirwa mu migani ‘kugira ngo barebe boye kubona, bumve boye gusobanukirwa.’ 11Dore rero icyo uwo mugani uvuga : imbuto ibibwa ni ijambo ry’Imana. 12Abameze nk’imbuto zaguye iruhande rw’inzira ni abumva iryo jambo, hanyuma Sekibi akaza akarikura mu mutima wabo, agira ngo batemera bagakira. 13Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengeremo ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato ; ibishuko byaza bagahita bacika intege. 14Abameze nk’imbuto zaguye mu mahwa ni abumva ijambo, ariko imihihibikano n’ubukungu n’amaraha y’isi bikabapfukirana, bikababuza kwera imbuto. 15Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo.”  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »