ven.

07

sept.

2012

Amasomo ku wa Gatatu XXIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 7, 25-31)

Bavandimwe, 25ku byerekeye ingaragu n’inkumi nta tegeko rya Nyagasani mbafitiye ; ahubwo ndabagira inama y’umuntu wagiriwe impuhwe na Nyagasani kandi ukwiye kwizerwa. 26Ibyiza ni uko baguma uko bameze, kubera ingorane zo muri iki gihe. Rwose ndabona ko ibyiza ari uko umuntu yakwigumira uko ameze. 27Mbese usanganywe umugore ? Witandukana na we. Mbese nta mugore washatse ? Wigira uwo ushaka. 28Nyamara niba umushatse nta cyaha ukoze ; n’umukobwa aramutse ashyingiwe nta cyaha aba akoze. Ariko abo ngabo bazahura n’ingorane z’urudaca, ari zo nifuzaga kubarinda. 29Mbibabwire rero bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze, abafite abagore nibabeho nk’aho batabigeze ; 30abarira bamere nk’aho batarira ; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe ; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze ; 31n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu.

 

ZABURI (Zab 45 (44), 11a.12, 14-15a, 15b-16, 17a.18)

 

Inyik/ Hahirwa uwumva icyo Roho abwira za Kiliziya.

 

Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi :

umwami azabenguka uburanga bwawe !

Ni we mutegetsi wawe : emera upfukame imbere ye !

 

Umukobwa w’umwami nguyu atungutse arabagirana,

yarimbanye umwambaro utatse zahabu ;

bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse !

 

Ahagerana n’abakobwa bagenzi be bamuherekeje,

babinjiza mu ngoro y’ibwami,

batambagirana ibyishimo n’ubwuzu.

 

Abahungu bawe ni bo bazasimbura ba sogokuruza,

maze nzarate izina ryawe mu mbyaro zose,

n’imiryango izagusingize ubuziraherezo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwishime kandi munezerwe,

kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 6, 20-26)

Muri icyo gihe, Yezu yari ahagaze mu kibaya maze imbaga y’abantu iramukikiza. 20Nuko yerekeza amaso ku bigishwa be, maze aravuga ati « Murahirwa mwe abakene, kuko Ingoma y’Imana ari iyanyu. 21Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa. Murahirwa mwe murira ubu, kuko muzaseka. 22Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabaca, bakabatuka, bakabahindura ruvumwa babaziza Umwana w’umuntu. 23Icyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Nguko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi. 24Ariko muragowe mwe bakungu, kuko mwashyikiriye imaragahinda yanyu. 25Muragowe mwe mwijuse ubu, kuko muzasonza. Muragowe mwe museka ubu, kuko muzarira mukaganya. 26Muragowe igihe cyose abantu babavuga neza, kuko ari uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi b’ibinyoma. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »