ven.

07

sept.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XXIII, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 35, 4-7a)

4Nimubwire abakutse umutima muti «Nimukomere mwoye gutinya ; dore Imana yanyu ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.» 5Nuko lmpumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. 6Abacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo. Ubutayu buzavubukamo amasoko, n’imigezi itembe ahantu h’amayaga. 7aUbutaka butwika buzahinduka ikiyaga, akarere kishwe n’inyota kavubukemo amasoko y’amazi.

 

ZABURI (Zab 146 (145), 7, 8, 9ab-10bc)

 

Inyik/ Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose.

 

Uhoraho arenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha umugati,

Uhoraho abohora imfungwa.

 

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane.

 

Uhoraho arengera abavamahanga,

agashyigikira imfubyi n’umupfakazi.

Uhoraho ni Imana yawe,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

 

ISOMORYA KABIRI


Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa (Yak 2,1-5)

1Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo. 2Koko rero niba mu ikoraniro ryanyu hinjiye umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, hakinjira n’umukene wambaye imyenda y’ibishwangi, 3maze mukarangamira umuntu wambaye imyambaro myiza mukamubwira muti «Wowe icara muri uyu mwanya w’icyubahiro» naho umukene mukamubwira muti «Wowe hagarara hariya», cyangwa se «Wicare mu nsi y’akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye», 4ubwo se ntimuba mwivanguye ubwanyu? Ntimuba se mubaye abacamanza b’ibitekerezo bifutamye? 5Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt4,23)


Alleluya Alleluya.

Yezu yatangazaga Inkuru Nziza y’ingoma.

Kandi agakiza umuryango we icyitwa indwara n’Ubumuga.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 7, 31-37)

Muri icyo gihe, 31Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galileya yerekeje kuri Dekapoli. 32Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. 33Amuvana muri rubanda amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. 34Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata», bikavuga ngo «zibuka.»35Ako kanya amatwi ye arazibuka n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga neza. 36Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza, akaba ari ko barushaho kubyamamaza. 37Bagatangara cyane bakavuga bati «Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »