sam.

01

sept.

2012

Amasomo ku wa Mbere XXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 2, 1-5)

1Bavandimwe, igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge. 2Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. 3Igihe nari kumwe namwe nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa, 4kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari  ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha  bwa Roho w’Imana. 5Bityo ukwemera kwanyu kuba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana.

 

ZABURI (Zab 119 (118), 97-98, 99-100, 101-102)

 

Inyik/ Uhoraho, mbega ukuntu nkunda amategeko yawe !

 

Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe !

Iminsi yose ndayazirikana.

Amategeko yawe ni yo bukire bwanjye igihe cyose,

yanyigishije ubwenge butambutse ubw’abanzi banjye.

 

Ubujijuke mburusha abarezi banjye bose,

kuko nakunze kuzirikana ibyemezo byawe.

Ndusha abasaza gusobanukirwa,

kuko numviye amabwiriza yawe yose.

 

Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi,

kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.

Ntabwo nacishije ukubiri n’amateka waciye,

kuko ari wowe uyantoza.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 4, 18 ; 1, 68)

 

Alleluya Alleluya.

Inkuru Nziza yageze ku bakene :

Nyagasani yasuye umuryango we.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 4, 16-30)

Muri icyo gihe, 16Yezu ajya i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye yinjira mu isengero ku munsi w’isabato ; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. 17Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo

18 « Roho wa Nyagasani arantwikiriye,

Kuko yantoye akansiga amavuta,

Agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene,

Ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe,

19kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani. »

20Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza maze aricara ; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. 21Nuko atangira kubabwira ati « Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi. » 22Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati « Uyu si mwene Yozefu ? » 23Yezu arababwira ati « Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ‘Muganga, banza wivure ubwawe !’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu. » 24Yungamo ati « Ndababwira ukuri : nta muhanuzi ushimwa iwabo. 25Ndababwiza ukuri rwose : hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose ; 26nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. 27Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha ; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe uretse Nahamani w’Umunyasiriya. »

 

28Abari mu isengero bumvise ayo magambo bose barabisha,  29nuko bahagurukira icyarimwe bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. 30Nyamara we abanyura hagati arigendera.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »