sam.

01

sept.

2012

Amasomo ku wa Kane XXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 3, 18-23)

Bavandimwe, 18Ntihakagire uwihenda : niba hari uwikekaho kuba umuhanga ku bw’iyi si, nabanze yihindure umusazi kugira ngo abe umunyabwenge nyakuri ; 19kuko ubuhanga bw’iyi si ari ubusazi mu maso y’Imana, nk’uko byanditswe ngo “Ni Yo ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo”, 20kandi ngo “Nyagasani acengera ibitekerezo by’abahanga, agasanga byose ari amanjwe.” 21Ku bw’iyo mpamvu rero, ntihakagire ushingira ikuzo rye ku bantu, kuko byose ari ibyanyu : 22yaba Pawulo, yaba Apolo cyangwa Kefasi, yaba isi, bwaba ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibiriho cyangwa ibizaza byose ni ibyanyu, 23naho mwebwe muri aba Kristu, na We Kristu akaba uw’Imana.

 

ZABURI (Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6)

 

Inyik/ Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo byose.

 

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 4, 19)

 

Alleluya Alleluya.

Ijwi ry’Imana riraduhamagara riti

“Nimuze munkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.”

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka (Lk 5, 1-11)

1Umunsi umwe, abantu benshi bamuniganagaho bashaka kumva ijambo ry’Imana ; naho we akaba ahagaze ku nkombe y’ikiyaga cya Genezareti. 2Nuko abona amato abiri ku nkombe y’ikiyaga ; abarobyi bari bayavuyemo boza inshundura zabo. 3Ajya mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsura gato. Nuko aricara, maze yigisha abantu ari mu bwato. 4Amaze kwigisha abwira Simoni ati “Erekeza ubwato mu mazi magari, murohe inshundura zanyu murobe.” 5Simoni aramusubiza ati “Mwigisha, twagotse ijoro ryose ntitwagira icyo dufata, ariko ubwo ubivuze ngiye kuroha inshundura.” 6Baraziroha maze bafata amafi menshi cyane, inshundura zabo zenda gucika. 7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo babafashe. Baraza buzuza amato yombi, bigeza aho yenda kurohama. 8Simoni Petero abibonye, apfukama imbere ya Yezu avuga ati “Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha !” 9Koko ubwoba bwari bwamutashye we na bagenzi be, babonye ayo mafi yose bari bamaze kuroba. 10Barimo Yakobo na Yohani bene Zebedeyi, bagenzi ba Simoni. Nuko Yezu abwira Simoni ati “Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.” 11Nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose baramukurikira.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »