sam.

01

sept.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 2, 10b-16)

Bavandimwe, 10bRoho w’Imana acengera byose kugeza no ku mayobera y’Imana. 11Koko rero, ni nde wundi wamenya akari ku mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine. 12Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe, kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu. 13Ibyo turabibigisha tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twishingikirije ubuhanga bwa Roho, uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe. 14Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kumva ibya Roho w’Imana; koko rero kuri we ni nk’ibisazi maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine. 15Naho umuntu uyoborwa na Roho w’Imana asobanukirwa muri byose, akaba kandi nta we ushobora kumuhinyuza. 16Koko se “Ni nde wamenye ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama ?” Nyamara twebwe twifitemo ibitekerezo bya Kristu.

 

ZABURI (Zab 145 (144), 8-9, 10-11, 12-13ab, 13cd-14)

 

Inyik/ Nyagasani, ijambo ryawe ni irinyakuri.

 

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

 

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize !

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe.

 

Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,

n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.

Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,

ubutegetsi bwawe buzaramba,

uko ibisekuruza bigenda bisimburana.

 

Uhoraho ni mutabeshya,

akaba indahemuka mu byo akora byose.

Uhoraho aramira abagwa bose,

abunamiranye akabaha kwemarara.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 7, 16)

 

Alleluya Alleluya.

Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo,

kandi Imana yasuye umuryango wayo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka  (Lk 4, 31-37)

Muri icyo gihe, 31Yezu amanukira i Kafarinawumu, umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato. 32Batangariraga inyigisho ze, kuko yavugaga nk’umuntu ufite ububasha. 33Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi, nuko itera hejuru cyane iti 34“Ayi we ! Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti ? Waje kuturimbura ! Nzi uwo uri we : uri Intungane y’Imana.” 35Yezu ayibwira ayikangara ati “Ceceka, kandi uve muri uwo muntu !” Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo ntacyo imutwaye. 36Bose ubwoba burabataha, baravugana bati “Mbega ijambo rikomeye ! Dore arategekesha roho mbi ubushobozi n’ububasha zikamenegana !” 37Nuko Yezu aba ikirangirire muri ako karere kose.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »