sam.

01

sept.

2012

Amasomo ku wa gatanu XXII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 4, 1-5)

Bavandimwe, 1buri wese rero natubonemo abagaragu ba Kristu n’abagabuzi b’amabanga y’Imana. 2Kandi icyo abagabuzi batezweho si ikindi kindi, atari ukuba indahemuka. 3Jyeweho sintewe inkeke n’uko mwancira urubanza, cyangwa ko narucirwa n’urukiko rw’abantu, ndetse nanjye ubwanjye sindwicira. 4Nyamara n’ubwo nta kibi niyumva mu mutima, ibyo si byo bingira umwere ; Nyagasani wenyine ni we uncira urubanza. 5Namwe rero ntimugace imanza igihe kitaragera, mutegereze ko Nyagasani azaza, agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.

 

ZABURI (Zab 37 (36), 3-4, 5-6, 27-28, 39-40ac)

 

Inyik/ Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho.

 

Iringire Uhoraho kandi ugenze neza,

kugira ngo ugume mu gihugu kandi uhagirire amahoro.

Nezezwa n’Uhoraho,

na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.

 

Yoboka inzira igana Uhoraho,

umwiringire : na we azakuzirikana,

maze ubutungane bwawe abugaragaze nk’umuseke ukebye,

n’ubutabera bwawe bumere nk’amanywa y’ihangu.

 

Irinde ikibi maze ukore icyiza,

ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;

kuko Uhoraho akunda ibitunganye,

kandi ntatererane abayoboke be.

 

Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,

ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.

Uhoraho arabafasha, akabarokora,

kuko ari we bahungiyeho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 19, 7-9)

 

Alleluya Alleluya.

Nitwishime tunezerwe kubera Isezerano rishya :

hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Luka (Lk 5, 33-39)

Muri icyo gihe, Abafarizayi n’abigishamategeko 33babwiye Yezu bati “Abigishwa ba Yohani basiba kurya kenshi kandi bagasenga, n’ab’Abafarizayi na bo ni uko, naho abawe baririra bakinywera !” 34Ariko Yezu arabasubiza ati “Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo ? 35Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi bazasiba kurya.” 36Yungamo abacira uyu mugani ati “Nta we utabura ikiremo ku gishura gishya ngo agitere ku gishura gishaje. Agenje atyo yaba yangije igishura gishya, kandi icyo kiremo kivuyeho nticyaba gikwiranye n’icyo gishura gishaje ! 37Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, kuko divayi nshya yasandaza amasaho divayi ikameneka, kandi amasaho akaba apfuye ubusa. 38Ahubwo igikwiye ni ugushyira divayi nshya mu masaho mashya. 39Kandi nta wanyoye divayi ikuze wifuza kunywa ikiri nshya, kuko aba avuga ati ‘Divayi imaze iminsi ni yo nziza.’”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »