sam.

01

sept.

2012

Amasomo ku Cyumweru XXII, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 4, 1-2. 6-8)

Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati 1«Israheli, umva amategako n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mukigarurire. 2Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire n’icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije. 6Muzayakomereho muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga.  Abazabwirwa iby’aya mategeko yose bazavuga bati ‘Nta kabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari ary’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke !’ 7Koko se hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi, nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje ? 8Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n’imigenzo biboneye nk’iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi ?»


ZABURI (Zab 15 (14), 1a-2, 3b-4a, 5)


Inyik/ Koko uri hafi yacu Nyagasani,

dufashe kwibanira nawe.

 

Uhoraho, ni nde ukwiye kwinjira mu ngoro yawe?

Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye,

agakurikiza ubutabera,

kandi akavugisha ukuri k’umutima we.

 

Ntagirira abandi nabi,

cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.

Uwo muntu arebana agasuzuguro uwigize ruvumwa,

maze akubaha abatinya Uhoraho.

 

Iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko,

Ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye.

Ugenza atyo wese azahora ari indatsimburwa.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa (Yak 1, 17-18. 21b-22. 27)

Bavandirnwe nkunda, 17icyitwa ingabire y’agaciro cyose n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri, we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe. 18Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye. 21bNimwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakiza. 22Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya. 27Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfumbyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si kugira ngo ube umuziranenge.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANTIU (1 Sam 16,7)


Alleluya Alleluya

Imana ntireba igihagararo nk’uko abantu babigenza,

ahubwo ireba umutima.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 7, 1-8.14-15. 21-23)

Muri icyo gihe, 1Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. 2Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. 3Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, 4n’iyo bavuye mu materaniro ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani… 5Nuko rero Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati «Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye?» 6Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’Uko byanditswe ngo ‘Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure. 7Icyubahiro bampa ni amanjwe : inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’ 8Murenga ku itegeko ry’Imana mukibanda ku muco w’abantu.»

14Yongera guhamagara rubanda arababwira ati «Nimutege amatwi mwese kandi munyumve neza! 15Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. 21Kuko mu mutima w’abantu ari ho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, 22ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti. 23Ibyo bintu byose bibi biva mu mutina ni byo bihumanya umuntu.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »