sam.

25

août

2012

Inyigisho Icyumweru cya XXI, B

1. Yozuwe arahamagarira umuryango w’Imana yari yararagijwe kumesa kamwe, ukava mu buhemu wari utangiye kwishoramo maze ukibuka aho Imana yawukuye, ugahitamo kuyemera no kuyikurikira cyangwa se ukigumira mu byo wari urimo. Ahuje abagize uwo muryango maze arababwira ati:Niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi, cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.„ Ni amagambo akomeye, asaba buri wese kwimenya, kumenya ibyo ahugiyemo, kubizirikanaho no gufata icyemezo. Ntabwo ari undi uzafatira icyemezo uwo muryango ahubwo ni wo ubwawo. Niyo mpamvu Yozuwe ababwiye ati “njye uwo nahisemo ni uyu, ni Imana, namwe nimuhitemo ariko mureke kuba ba kajarajara.„ Ni isomo rikomeye rihabwa buri wese. Kwirinda kuba kajarajara mu buzima, kugira umurongo w’ubuzima ukugenga, no kumenya kwihatira kudatezuka mu nzira yo gukunda no gukurikira Yezu, akaba ari we uba umusemburo w’ubuzima bwacu.

 

2. Uko kumenya guhitamo no kwirinda kujarajara nibyo Yezu agarukaho abaza intumwa ze ati: Namwe se murashaka kwigendera?„ Yezu arangije disikuru ye k’umugati w’ubuzima mu rusengero rw‘i Kafarinawumu. Iruhande rwe barimo kwibaza byinshi, barimo kuvuga bati biriya atubwiye ntibyoroshye, birakomeye, ntibishoboka… Yezu wari uzi imitima yabo n’impamvu bari bamukurikiye, arababwira ati: “nziko muri mwe harimo abatemera „, harimo abatazi gufata icyemezo cy’ubuzima ngo bagihagarareho kandi bakirwanire ishyaka. Ntibyatinze bamwe bahitamo kwigendera no kutongera kugendana na We maze yifuza ko n’intumwa ze zamesa kamwe. Ati: “namwe se murashaka kwigendera?„ Ni ikibazo kidusaba kwisuzuma, tukareba ibyo tubamo, tukareba ibyo dutekereza n’uburyo tubanye na Yezu maze tugahitamo. Dushobora guhitamo kwigendera kuko twumva ibya Yezu bitadufasheho. Ntazatubuza kwigendera n’ubwo tuzaba twicukuriye imva! Dushobora ariko nanone guhitamo kugumana na We kuko tuzi ko ari We rutare rwacu maze nka Simoni Petero tukamusubiza tuti “Nyagasani, twasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana.„ Buri wese ni ukureba aho ahagaze  n’icyo yasubiza kuko nta we uhagarariye undi kandi nta n’ushobora gusubiriza undi. Mpagaze he? Ntegereje nde kandi iki? Ndi mu biki? Ndagana he? Ibi ni ibibazo byadufasha guha yezu igisubizo cy’ukuri.

 

3. Amasomo y’uyu munsi arifuza rwose ko twagaruka ku kigomba kuranga buri muntu mu buzima bwe, niba yifuza kubuha icyerekezo kizima: Kumenya guhitamo ukuri, kumenya guhitamo kuberaho urukundo no kurwimika. Urwo rukundo n’ukuri ni Yezu ubwe, kubihitamo ni uguhitamo Yezu. Uku guhitamo ntikoroshye kuko kenshi kudusaba kwitsinda, kudusaba gutera umugongo byinshi byashashagiranaga bitwereka ibyiza n’uburyohe bukomeye. Kumenya kwiyaka ibyo byose bishobora kuduhuma amaso by’akanya gato, ni ubutwari, kuko uko guhitamo kudusaba kunyura inzira ifunganye, kukadusaba kwicisha bugufi no kwemera ko ugushaka kw’Imana ariko gukorerwa muri twe.

 

4. “Nyagasani se twasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka!„ Ngaya amagambo akomeye, dukwiye guhora tuzirikanaho, akatubera urumuri igihe tugeze imbere y’amayira abiri. Gukurikira Yezu utanga imigati byari byoroshye icyo gihe ndetse n’ubu, gukurikira idini ihinda kandi igezweho byari byoroshye cyane kandi n’ubu biroroshye, ariko gukurikira Yezu uciye bugufi, udusaba kwigomwa, kwitanga no kumwigana, ni inzira yuzuye amahwa n‘imitego. Niyo mpamvu atubajije niba natwe dushaka kwigendera.


Padri Jean Damascène MUGIRANEZA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »