jeu.

23

août

2012

Amasomo ku wa Kane XXI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 1, 1-9)

1Jyewe Pawulo, watorewe kuba intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Sositeni, 2kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifurijwe muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose izina rya Nyagasani Yezu Kristu, Umwami wabo n’uwacu: 3tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

 

4Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. 5Koko rero, Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi. 6Bityo guhamya Kristu mukaba mwarabyikomejemo, 7ku buryo nta ngabire n’imwe y’Imana mubuze, mu gihe mugitegereje ukwigaragaza kwa Yezu Kristu Umwami wacu. 8Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. 9Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu.

 

ZABURI (Zab 145 (144), 2-3, 4-5, 6-7)

 

Inyik/ Nyagasani, Mana yanjye, nzasingiza izina ryawe iteka ryose.

 

Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryose.

Uhoraho ni igihangange,

akaba rwose akwiriye gusingizwa;

ubwamamare bwe ntibugereranywa.

 

Kuva mu gisekuru kugera mu kindi bazibukiranye ibyo wakoze,

bamamaze ibigwi byawe.

Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe,

mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza,

rijyana n’ubwiza bwawe.

 

Bazajya bavuga ububasha bwawe wagaragaje ukora ibintu bihambaye,

nanjye mvuge ubuhangange bwawe.

Bazajya bahimbaza urwibutso rw’ibyiza byinshi wagiriye abantu,

maze bahe amashyi n’impundu ubutungane bwawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 24, 42.44)

 

Alleluya Alleluya.

Murabe maso kandi muhore mwiteguye;

kuko mutazi umunsi Umwana w’umuntu azaziraho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 24, 42-51)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati 42“Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho. 43Murabizi : iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. 44Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka. 45Mubirebye, ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, atari uwo shebuja yemeye ushinga abo mu rugo rwe, kugira ngo ajye abaha igaburo ryabo ku gihe gikwiye ? 46Hahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo ! 47Ndababwira ukuri : azamushinga ibyo atunze byose. 48Naho niba ari umugaragu mubi wibwira ati ‘Databuja aratinze’, 49maze agatangira gukubita bagenzi be, akarya, akanywa hamwe n’abasinzi, 50shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi, 51amwirukane, amuherereze mu gice cy’indyarya : aho azaririra kandi agahekenya amenyo.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »