jeu.

23

août

2012

Amasomo ku wa Gatanu XXI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 1, 17-25)

Bavandimwe, 17Kristu ntiyanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro. 18Mu by’ukuri, kwamamaza urupfu rwa Kristu ku musaraba bisa n’amahomvu ku bari mu nzira yo korama, ariko ku bari mu nzira yo gukira ari bo twe,  ni ububasha bw’Imana. 19Kuko handitswe ngo  “Nzasenya ubuhanga bw’abahanga kandi nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge.” 20Mbese uw’umuhanga ari he ? Uw’umunyabwenge ari hehe ? Uw’intyoza mu by’isi ari he ? Ko ubanza ubuhanga bw’iyi si Imana yarabuhinduye amahomvu ? 21Koko rero, isi ku bwenge bwayo ntiyashoboye kumenyera Imana mu bigaragaza ubuhanga bwayo, ni yo mpamvu Imana yihitiyemo gukiza abemera, ikoresheje ubusazi bw’iyamamazabutumwa. 22Mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga, 23twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. 24Naho ku batowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. 25Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.

 

ZABURI (Zab 33 (32), 1-2, 4-5, 10-11)

 

Inyik/ Nyagasani, isi yuzuye ineza yawe.

 

Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho !

Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga,

ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa.

Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,

n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,

uko ibihe bigenda biha ibindi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 21, 36)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa umuntu usenga igihe cyose :

azashobora gutunguka imbere y’Umwana w’umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 25, 1-13)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye, maze abacira uyu mugani ati 1“Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. 2Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. 3Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; 4naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. 5Nuko rero umukwe atinze barahunyiza, bose barasinzira. 6Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ‘Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira !’ 7Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. 8Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ 9Ariko abanyamutima barabasubiza bati ‘Ahubwo nimugane abacuruzi mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ 10Igihe bagiye kuyagura umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. 11Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ‘Nyagasani, Nyagasani, dukingurire !’ 12We rero arababwira ati ‘Ndababwira ukuri : simbazi !’ 13Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »