jeu.

23

août

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XX Gisanzwe B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Imigani (Imig 9,1-6)

1Ubuhanga bwubatse inzu yabwo, burayinogereza buteramo inkingi ndwi, 2bubaga amatungo yabwo, butegura divayi, maze ndetse butunganya ameza. 3Bwohereje abaja babwo, na bwo bwigira mu mpinga z’umugi burangurura ijwi bugira buti 4«Ushaka kujijuka nanyure hano !» Bubwira n’uw’igicucu buti 5«Nimuze murye ku mugati wanjye, munywe no kuri divayi nabateguriye. 6Nimureke ubupfayongo, muboneze inzira y’ubwenge maze muzabeho!»

 

ZABURI (Zab 34 (33), 2-3,10-11,12-13,14-15)


Inyik/ Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima. .

 

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho.

Ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime!

 

Nimutinye Uhoraho mwebwe abo yitoreye,

Kuko abamutinya nta cyo babura.

Abakire bageza aho bakena bagasonza,

Naho abashakashaka Uhoraho nta cyo Babura.

 

Bana banjye, nimuze muntege amatwi,

mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho.

Ari hehe umuntu ukunda ubugingo,

akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose?

 

Ururimi rwawe rero urarurinde ikibi,

n’umunwa wawe uwurinde amazimwe.

Zibukira ikibi ukore ikiri cyiza ;

shaka amahoro abe ari yo uharanira.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 5,1.5-20)

Bavandimwe, 15nimwitondere imibereho yanyu, ntimube abapfayongo ahubwo mube abantu bashyira mu gaciro, 16bakoresha neza igihe barimo kuko iminsi ari mibi. 17Ntimukabe rero abapfu, ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka. 18Ntimugasindishwe na divayi kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu. 19Nimufatanye kuvuga zaburi, ibisingizo n’indirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu ; muririmbe, mwogeze Nyagasani n’umutima wanyu wose. 20Igihe cyose no muri byose, mushimire Imana Data mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 145 (144), 15)


Alleluya Alleluya.

Bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye,

maze ukabaha icyo barya igihe kigeze:

Umubiri n’amaraso bya Ntama witanzeho igitambo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Yohani (Yh 6,51-58)

Muri icyo gihe, Yezu abwira imbaga y’abantu ati 51«Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka ; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi igire ubugingo.»

 

52Ni bwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo bati «Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe ?». 53 Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko : nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. 54Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. 55Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. 56Urya umubiri wanjye kandi akanywa n’ amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. 57Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya na we azabaho ku bwanjye. 58Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka ryose.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »