mar.

21

août

2012

Paruwasi Rushaki yakiriye ingabire y’ubusaseridoti mu birori by’Isabukuru y’imyaka 60 Paruwasi imaje ishinzwe

Umunsi mukuru wa Asomusiyo, Isabukuru y’imyaka 60, itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaseridoti, guha umugisha kiliziya yavuguruwe: ngibyo ibirori by’impurirane byo kuwa 15 Kanama 2012 byizihirijwe kuri paruwasi ya Rushaki, Diyosezi ya Byumba.

 

1. IMITERERE N’AMATEKA BYA PARUWASI RUSHAKI


Paruwasi Rushaki, yabanje kwitwa misiyoni ya Rushaki, yashinzwe kuwa 1 Mutarama 1952 n’Abapadiri bera (Pères blancs) ikaba iherereye mu karere ka Gicumbi, intara y’Amajyaruguru. Imbibi zayo zikora k’uturere twa Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare, ndetse no ku gihugu cya Uganda. Ihana imbibi kandi n’aya maparuwasi: Byumba, Bungwe, Nyarurema na Nyagahanga.  Iyi paruwasi ifite inkomoko kuri misiyoni ya Buhambe (Byumba y’ubu) nayo yavutse mu 1937, bityo iza kuvuka biturutse ku bapadiri Dejemeppe Arthur wari padiri mukuru wa misiyoni ya Buhambe na Paul Lavallart, bo bagize icyo gitekerezo banagishyira mubikorwa. Ni ku itariki yavuzwe haruguru Misiyoni ya Rushaki yashinzweho k’umugaragaro na Padiri Klerk afatanyije na padiri Bellomi, nabo baje gusimburwa mu 1953 na padiri Stany de Jambline wakomeje imirimo y’ikenurabushyo n’iyo kubaka Kiliziya ya paruwasi; ubu arizihiza isabukuru y’imyaka 90 y’amavuko kandi aracyari mu Rwanda i Kigali.

 

Kuri ubu, iyi paruwasi igabanyijemo amasantarali 5: Gitega, Gihengeri, Kiyombe, Mulindi na Rushaki; hari kandi amasikirisali 6 naho imiryango-remezo igera ku 127. Mu mabyiruka yayo Paruwasi Rushaki imaze kwibaruka iya Rukomo (1980) na Nyarurema(1986). Amateka atugaragariza ko abapadiri bagera kuri 13 aribo bamaze kuyobora iyi paruwasi: Père Klerk, Père Stany de Jambline, Abbé Alphonse NTEZIMANA, A. Godéfroid SUMBILI, A.Augustin NKERABIGWI, Père ARCELAY J.Eusebio, P.Bartch DETLEF, P.Arthur DEJEMEPPE, P.Walter GHERRI, A. Edouard SENTARURE, A. Materne HABUMUREMYI, A. Gérard HABUMUGABE na A. Gaudiose MURERAMANZI. Abapadiri bahavuka ni 13 barimo na Musenyeri Servilien NZAKAMWITA. Abafurere ni 5, ababikira ni 10. Kuri ubu ituwe n’abaturage bagera ku 78.877 muri bo abakristu gatolika bagera ku 28.827.

 

2. IBIRORI NYIRIZINA


Paruwasi Rushaki yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’isi (Regina mundi) ibaye ubukombe! Ni mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe byabaye kuwa 15 Kanama 2012. Umutako w’umwihariko w’iyo sabukuru ni padiri Augustin NZABONIMANA wakiriye ingabire y’Ubusaserdoti mu biganza by’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA. Ibyo birori by’impurirane byabanjirijwe n’umuhango wo guha umugisha ingoro ya paruwasi Rushaki nyuma y’aho ivugururiwe ku buryo bubereye ijisho koko. Indi mihango yakomereje mu Gitambo cy’Ukaristiya aho ubutumwa bwatanzwe ahanini bwari bwerekeye Yubile n’ubusaserdoti.

 

Abafashe ijambo bose bishimiye ibyiza byinshi Paruwasi Rushaki yagezeho muri iyi myaka imaze yamamaza Inkuru Nziza ya Kristu, n’ubwo urugendo rugomba gukomeza. Musenyeri Servilien, atangiza Isengesho Rikuru -Misa- yasabye imbaga kwishimira Yubile yabo no gusaba Imana ngo ikomeze kudutoramo abasaserdoti benshi, beza kandi ngo n’abo dufite ibakomeze mubutungane.


- Ijambo rya Padiri mukuru (A.Gaudiose) ryibanze kugushimira abagize uruhare mu gutegura uwo munsi harimo n’abitabiriye ubutumire. Yaboneyeho n’umwanya wo kwerekana ku buryo burambuye ishusho ya paruwasi ayobora, ibikorwa by’ingenzi ikenurabushyo ryibandaho, ibikorwa by’amajyambere paruwasi ifitemo uruhare ndetse n’ibibazo kuri ubu biyibereye imbogamizi bikwiye inkunga n’ubufatanye ; ariko cyane cyane ivugurura ry’amacumbi y’abapadiri n’ishyirwaho ry’ikigo cy’imyuga gifatika cyafasha urubyiruko kwiteza imbere.


- Padiri mushya nawe yunze mu ry’abamubanjirije ashima Imana yo Muremyi n’Umugenga, ashimira n’ababyeyi inshuti n’abamenyi kuko bagize uruhare rukomeye mu nzira ye yo kwiyegurira  Imana. Nk’uko Umwepiskopi adahwema kubyibutsa, padiri Augustin nawe yashimangiye ko Ubusaserdoti ari ingabire koko ihabwa umugabo igasiba undi, bityo agasanga kuba Umusaserdoti hanze aha atari ibintu byoroshye n’ubwo rwose bishoboka. Asanga hari byinshi bigomba kubusigasira. Nibyo yavuze mu magambo akurikira : «  Ubusaserdoti     mbuhawe mu gihe kitoroshye, abantu barikugenda bahigika Imana, inabi ikiyongera, ubwirasi buri kugenda buhuma amaso abantu uhereye kubakomeye bakatubereye ijisho. Ibikorwa by’urukozasoni biri kugenda biheshwa agaciro ; umuryango uragenda wihunza inshingano z’ibanze zo kurerera Imana…abantu benshi bari kujarajara mu butumwa…Aha hantu hateye gutya niho ntumwe ! Nasezeranye kuzafatanya n’Umwepiskopi, mwumvira kandi mwubaha : ku muntu utiringira Imana ntibyoroshye, kuburyo atitonze yaseba, agasebya Kiliziya, umuryango n’u Rwanda ! Ariko njye nta bwoba kuko narabitojwe ndabitora kandi Nyagasani turi kumwe ; namwe mundi hafi. Ishema ryacu ni umusaraba wa Yezu Kristu, niwe uzadufasha gutsinda ibyo byose biri kugenda biganisha isi mu rwobo. Turasabwa rero kugengwa n’urukundo, twubaha Imana, twubahana kandi tunubaha ubutumwa bwa buri muntu muri sosiyete… Muzamfashe gusigasira no kubungabunga iri sakramentu mpawe ritwawe mukeso kameneka ubusa, byose muzabikore mu rukundo no mu gitinyiro cya Nyagasani. »  


- Intumwa ya Leta y’u Rwanda mu birori yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Bwana James MUSONI. Mu ijambo yagejeje ku bakristu bari aho, yabagejejeho intashyo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  na we wari wifuje gufatanya n’Abanyarushaki kwizihiza ibyo birori ariko ntibishoboke kubera indi gahunda y’imirimo yagize. Minisitiri yavuze ko Perezida abasuhuza kandi ko anabifuriza ibirori byiza byo kwizihiza imyaka 60 paruwasi ya Rushaki imaze ishinzwe, kandi ko anazirikana igihe kinini yabanye n’abanyarushaki iwabo igihe yari ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda, akaba anabashimira uruhare bagize muri iyo gahunda y’ingirakamaro ku gihugu cyacu. Yakomeje nawe ubwe avuga ko nyuma y’imyaka 60 paruwasi Rushaki ishinzwe ari umunsi w’ibirori byo kwishimira ibyiza byinshi yagezeho bitagarukiye gusa kuri gahunda yo gufasha mu iyobokamana ahubwo no mu bindi bikorwa rusange by’amajyambere yagizemo uruhare.  Ati « ikindi cyo kwishimira none ni kiliziya yahawe umugisha, ikaba ijyanye n’igihe tugezemo, uretse ko binagaragaza umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo kandi no gukorera umurimo w’Imana ahantu hasobanutse : ibi byose ni umuco mwiza wo kwiteza imbere no kwiha agaciro. »

 

Yishimiye ko Kiliziya n’abanyarwanda muri rusange bongeye kubona ingufu : itorwa  ry’umusaserdoti Augustin NZABONIMANA. Mu butumwa bwe, Minisittiri yamwijeje ubufatanye bw’urwego rwa Leta. Yakomeje agira ati : « Turashimira ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya mu iterambere ry’igihugu cyacu, by’umwihariko turashimira Musenyeri Servilien NZAKAMWITA n’abamufasha umurava batugaragariza n’ubwitange bagira mu gufatanya n’inzego za Leta muri gahunda y’iterambere ry’abanyarwanda.» Abakristu muteraniye hano turabashimira cyane uruhare mwagize mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, ayo mateka akomeze atwubakemo imbaraga zo kwiteza imbere, zo kwishakamo ibisubizo, zo gukomeza guharanira imiyoborere myiza aho turi twumve ko dufite uruhare mu miyoborere y’igihugu cyacu, duhore duharanira iyo miyoborere myiza n’iterambere ry’aho turi n’igihugu cyacu muri rusange, duharanira kugira ubumwe, kubungabunga umutekano wacu ndetse no gukomeza ibikorwa bidufasha kubona ibisubizo.» Yijeje ubuvugizi n’ubufatanye mu gushakira umuti bimwe mubibazo padiri mukuru yari yamugejejeho, binyuze k’ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Intara.


- Umwepiskopi yashimiye Abanyarushaki ari nako abifuriza kujya mbere mu bukristu no mu majyambere yubaka igihugu cyacu. Yashimiye by’umwihariko abayobozi b’u Rwanda, uri ku isonga akaba Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, bitabiriye ubutumire ; ahangaha aboneraho gutuma Minisitiri Musoni ku mubwira ko we n’intama ze bamushima cyane, ubupfura yerekanye mu kwakira ubutumire no kuba yijeje kuzaza bidatinze. Yatanze ishusho rusange y’imbibi za Diyosezi igizwe n’amaparuwasi 17 muri yo 9 abarizwa mu ntara y’iburasirazuba, naho 8 mu majyaruguru. Ikenurabushyo rikorerwa muturere dutanu :Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi, Rulindo na Burera agace gato. Mu ikenurabushyo aragira ati: “ Twibanda k’urubyiruko, kandi koko reka rugire umwanya mu ikenurabushyo ryacu nirwo Rwanda rw’ejo, nibo tuzaraga iki gihugu cyacu. Ibi tubigira mu mashyirahamwe anyuranye ndetse no mu miryango ya Agisiyo gatolika (action catholique) y’urubyiruko, mu matsinda menshi arwanya indwara z’ibyorezo nka sida, kimwe n’aharanira amahoro cyangwa se na none ayibumbiye mu mikino ; tukabigisha indangagaciro harimo no kwirinda ibiyobyabwenge, tunabahatira kumenya gukora. Ari nayo mpamvu Leta yashinze amashuri y’imyuga iciriritse hirya no hino kimwe no muri iyi paruwasi . Icyifuzo cyacu ni ugukomeza iryo shuri maze bamara no kwiga tukabatoza kujya mu mirimo. » Musenyeri yatangaje ko muri iryo kenurabushyo hari na gahunda yatangiwe yo kwita k’umuryango binyuze mucyo bise Ihuriro ry’ingo. Hamaze kwandikwa ingo zirenga ibihumbi bitatu zigamije gushyigikira ko ubukristu n’amajyambere byombi bitangirira mu rugo. Iyo gahunda kimwe n’imiryango-remezo bifite umurongo wo guharanira ko indangagaciro za gikristu n’iza sosiyete zihera mu rugo.

 

Mungorane abashinzwe ikenurabushyo bahura nazo, nk’uko Umushumba yabigaragaje ni idindira ry’amajyambere muri kariya gace kubera ko byinshi mu bikorwa byakayazanye byangiritse mu ntambara, dore ko ari naho urugamba rwatangiriye, ni ukuvuga mu mbibi za Diyosezi ya Byumba. Ibi byamuteye gusaba ubufatanye mu gusana byinshi harimo nk’amashuri, amavuriro, insengero; uretse ko hari n’ibindi bikorwa byo guteza imbere abanyantege nkeya -nk’abamugaye- bigikeneye ubufasha. Yakomeje agaragaza amikoro make ya Caritas ya diyosezi mu gihe bateganyaga kubaka ibigo byakira abafite indwara zidakira nka sida - kuri ubu hari bibiri (Nyarurema na Bungwe)- mu rwego rwo kubegera, kubavuza no kubahumuriza aho kubaha akato. Yakomeje asabira Abanyarushaki kongererwa ingufu z’umuriro w’amashanyarazi ndetse no guhabwa umuhanda wa kaburimbo uhuza Gicumbi na Nyagatare unyuze aho Rushaki, mu rwego rwo kwihutisha amajyambere. Yasoje ashima ubufatanye buranga Leta na Kiliziya, anizeza ubuyobozi bwite bwa Leta gukomeza ubwo bufatanye.


Yasoje ibirori by’umunsi atanga umugisha wa gishumba.


Fratri Faustin SENZOGA, Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »