mar.

21

août

2012

Amasomo ku wa Kabiri XIX,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 2, 8-10; 3, 1-4)

Muri iyo minsi, ijambo ry’Uhoraho ringeraho riti 2,8“Wowe rero mwana w’umuntu, uramenye ntuzabe ikirara ak’iyo nyoko yararutse; ahubwo tega amatwi wumve icyo ngiye kukubwira. Cyo ngaho asama maze urye icyo ngiye kuguha.” 9Nuko ngo ndebe mbona ikiganza kiza kingana kirimo igitabo kizinze, 10icyo kiganza kikiramburira imbere yanjye; icyo gitabo cyari cyanditseho imbere n’inyuma amaganya, iminiho n’imiborogo.

 

3,1Arambwira ati “Mwana w’umuntu, ngaho rya ! Icyo gitabo weretswe kirye; hanyuma ugende ubwire umuryango wa Israheli”. 2Nuko ni ko kwasama icyo gitabo ndakirya. 3Hanyuma arambwira ati “Mwana w’umuntu, rya kandi uhazwe n’iki gitabo nguhaye.” Igihe nakiryaga numvaga mu kanwa kanjye haryohereye nk’ubuki. 4Hanyuma arambwira ati “Mwana w’umuntu, genda usange umuryango wa Israheli, ubashyire amagambo yanjye.”

 

ZABURI (Zab 119 (118), 14.24, 72.103, 111.131)

 

Inyik/ Uhoraho, mbega ngo amasezerano yawe arandyohera !

 

Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe,

kuruta uko ubukire butera ibyishimo.

Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,

imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.

 

Amategeko y’umunwa wawe,

andutira ibihumbi by’amasikeli ya zahabu na feza.

Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera,

kurusha ubuki mu kanwa kanjye !

 

Ibyemezo byawe ni byo murage wanjye,

ni na byo byishimo by’umutima wanjye.

Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure,

kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 7)

 

Alleluya Alleluya. 

Uhoraho  ahorana imbabazi,

Akagira ubuntu butagira urugero.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 18, 1-5.10-14)

1Icyo gihe abigishwa begera Yezu, baramubaza bati bati « Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru ? » 2Ahamagara umwana muto amushyira hagati yabo, 3nuko aravuga ati « Ndababwira ukuri : nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru. 4Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru. 5Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. 10Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato ; 11koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru. 12Mwe murabibona mute ? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye ntasiga izindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye ? 13Kandi iyo ahiriwe akayibona, ndababwira ukuri : imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye. 14Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »