mar.

21

août

2012

Amasomo ku wa Gatanu XIX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 16, 1-15.59-60.63)

1Uhoraho ambwira iri jambo ati 2“Mwana w’umuntu, menyesha Yeruzalemu amahano yose yakoze. 3Uzavuge uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho abwira Yeruzalemu : Inkomoko yawe n’amavukiro yawe ni igihugu cya Kanahani; so yari umuhemori, na nyoko ari Umuhetikazi. 4Umunsi uvuka ntibakugenye, ntibakuhagije amazi ngo bagusukure, ntibagusize umunyu habe no kwirirwa bagufubika n’udutambaro. 5Nta n’umwe wigeze akurebana impuhwe, ngo abe yagukorera umwe muri iyo mirimo abitewe n’imbabazi akugiriye; ahubwo wajugunywe mu gasozi kuko umunsi uvutse wari uteye ishozi.

 

6“Nanyuze hafi yawe nkubona wigaragura mu maraso yawe, ariko n’ubwo wari ukigaragura mu maraso yawe bwose ndakubwira nti ‘Baho’. 7Ubwo ndagukuza nk’icyatsi mu murima ; uriyongera, uragimbuka ugera aho uba inkumi nziza ; upfundura amabere, umusatsi wawe urakura uba mwinshi, ariko ubwo wari ucyambaye ubusa. 8Nza kunyura hafi yawe ndakubona nsanga ugeze mu gihe cyo kubengukwa, ngufubika igishura cyanjye ndakwambika. Nakurahiye ko ntazaguhemukira tugirana isezerano – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – maze uba uwanjye. 9Nagushyize mu mazi  nkuhagira amaraso yari akuzuyeho maze ngusiga amavuta ; 10nkwambika imyenda itatse amabara yose n’inkweto z’uruhu runogereye, ngukenyeza umwenda w’ihariri ngerekaho n’igishura cy’akataraboneka. 11Nagusesuyeho imitamirizo, nkwambika imiringa ku maboko n’urunigi mu ijosi. 12Nashyize impeta ku zuru ryawe n’amaherena ku matwi yawe, nkwambika ikamba ritagira uko risa ku mutwe wawe. 13Wari wisesuyeho imitamirizo ya zahabu n’umuringa, wambaye imyenda y’ihariri y’akataraboneka n’indi itatse amabara yose, ugatungwa n’ifu y’inono, ubuki n’amavuta ; bityo ugenda urushaho kugira uburanga maze umera nk’umwamikazi. 14Uburanga bwawe bwatumye wamamara mu mahanga kuko butagiraga amakemwa, wabukomoraga ku ikuzo ryanjye ribengerana ; uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

 

15“Nyamara wiringiye uburanga bwawe, wishingikiriza ubwamamare bwawe ujya mu buraya ; usambana n’abahisi n’abagenzi. 59Nuko rero Nyagasani Uhoraho aravuze ati ‘Nzakugenzereza nk’uko wangenje, wowe warenze ku ndahiro ukageza n’aho wica amasezerano. 60Nyamara jyewe nzibuka Isezerano nagiranye nawe igihe cy’ubuto bwawe, maze nzagushyirireho Isezerano rihoraho, 63ubonereho no kwibuka kandi ukorwe n’isoni ; muri uko kumwara kwawe woye kongera kubumbura umunwa igihe nzaba nakubabariye ibyo wakoze byose, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.”

 

INDIRIMBO (Izayi 12, 2, 4b-5a, 5b-6)

 

Inyik/ Iyo uburakari bwawe bucogoye, urampoza.

 

Dore Imana Umukiza wanjye,

ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba,

kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho,

wambereye agakiza.

 

Nimushimire Uhoraho murate izina rye,

nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.

Nimuririmbe Uhoraho,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza.

 

Nimubyamamaze mu nsi hose ;

rangurura ijwi uvuze impundu wowe utuye i Siyoni,

kuko Nyirubutagatifu wa Israheli,

utuye iwawe rwagati ari Igihangange !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1Tes 2, 13)

 

Alleluya Alleluya.

Nimwakire ijambo ry’Imana :

ntabwo ari ijambo ry’abantu,

ahubwo ni Imana ubwayo ibavugisha.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 19, 3-12)

Muri icyo gihe, 3Abafarizayi begera Yezu bamubaza bamwinja bati “Ese biremewe ko umugabo yasenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose ?” 4Arabasubiza ati “Ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro, Rurema yabaremye ari umugabo n’umugore, 5kandi ko yavuze ati ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina  kugira ngo yegukire umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe gusa’? 6Bityo rero ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba umubiri umwe. Nuko rero icyo Imana yafatanyije, umuntu ntakagitandukanye !” 7Baramubaza bati “Ariko se, ni iki gituma Musa yategetse gutanga urwandiko rw’isenda, mbere yo kwirukana umugore ?” 8Arabasubiza ati “Ni umutima wanyu w’indashoboka watumye Musa abemerera kwirukana abagore banyu, ariko si ko byahoze. 9Naho jye mbabwiye ko umuntu wese wirukanye umugore we – uretse iyo babanaga bitemewe n’Amategeko – kandi akazana undi, aba asambanye.”

 

10Abigishwa baramubwira bati “Niba ari uko bimeze ku mugabo n’umugore, ikiruta ni ukudashaka.” 11Ni ko kubasubiza ati “Bose ntibumva iyo mvugo, kereka ababihawe bonyine. 12Koko rero hariho abantu bavutse ari ibiremba, hari abandi babigizwe n’abantu, kandi hari n’abandi bigize batyo kubera Ingoma y’ijuru. Ushobora kumva, niyumve !”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »