mar.

21

août

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XIX, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya mbere cy’Abami (1 Bami 19, 4-8)

Muri iyo minsi, umuhanuzi Eliya mu guhunga umwamikazi Yezabeli, 4agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara munsi y’igiti cyari cyonyine, yisabira gupfa agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.» 5Nuko aryama munsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho amubwira ati «Byuka urye!» 6Aritegereza abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi k’amazi; ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama. 7Umumalayika w’Uhoraho aragaruka amukoraho maze aramubwira ati «Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.» 8Eliya arahaguruka ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana.

 

ZABURI (Zab 34 (33), 2-3,4-5, 6-7, 8-9)


Inyik/ Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima.

 

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime!

 

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

Twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Nashakashatse Uhoraho aransubiza,

nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

 

Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

 

Umumalayika w’Uhoraho aca ingando

Hafi y’abamutinya, akabagoboka.

Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima,

hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 4, 30-32; 5, 1-2)

Bavandimwe, 4,30muramenye ntimugashavuze Roho Mutagatifu w’Imana, wa wundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu. 31Icyitwa ubwisharirize cyose n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’icyitwa ububisha cyose gicibwe muri mwe. 32Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu. 5,1Nimwigane rero Imana ubwo muri abana bayo ikunda; 2mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 6,51)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri umugati muzima wamanutse mu ijuru,

urya uwo mugati azabaho iteka.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Yohani (Yh 6, 41-51)

Muri icyo gihe, 41Abayahudi barijujuta bitewe n’uko Yezu yari yavuze ati «Ndi umugati wamanutse mu ijuru,» 42Maze baravuga bati «Uriya si Yezu mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ‘Namanutse mu ijuru’?» 43Yezu arabasubiza ati «Nimureke kuvugana mwijujuta. 44Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. 45Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ‘Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa aransanga. 46Nta wigeze abona Data uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data. 47Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka. 48Ni jye mugati w’ubugingo. 49Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. 5ONguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. 51Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi igire ubugingo.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »