jeu.

02

août

2012

Amasomo ku wa Kabiri XVIII,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 30, 1-2.12-15.18-22)

1Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo : 2“Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya : Uzandike mu gitabo amagambo yose nakubwiye. 12Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro kandi nywubagezaho; nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu. Bityo rero muri abahamya banjye, naho jye ndi Imana – uwo ni Uhoraho ubivuze – 13Nta muntu ufite wo kukurengera, igikomere cyose kibonerwa umuti, ariko icyawe nta miti yakivura. 14Abakunzi bawe bose barakwirengagije, ntibakikwitayeho ! Naragukomerekeje boshye ukubiswe n’umwanzi; ari na cyo gihano cyawe kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza. 15Kuki utakishwa n’uruguma rwawe ? Igikomere cyawe ntigishobora gukira ! Nakugize ntyo kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.

 

18Uhoraho avuze atya : Nzavugurura amahema ya Yakobo, abayatuye mbagirire impuhwe: buri mugi uzongera wubakwe ku musozi wawo, na buri nzu nziza isubire mu kibanza  cyayo. 19Abantu bazavuza impundu zo gushimira, ziherekezwe n’amajwi menshi y’ibyishimo. Nzabaha kororoka ubutazagabanuka, nzabubahiriza kandi ntibazasuzugurwa. 20Abana babo bazasubizwa ubutoneshwe bahoranye, umuryango wabo ushinge imizi imbere yanjye, maze mpane ababashikamiraga bose. 21Umwami wabo azaba ari umwe muri bo, umutware wabo azabakomokemo, kandi nzamuzane mwiyegereze. Ni nde rero watinyuka kunyegera ? Uwo ni Uhoraho ubivuze. 22Muzambera umuryango, nanjye mbabere Imana.”

 

ZABURI (Zab 102 (101), 16-18, 19-21, 29.22-23)

 

Inyik/ Igihe Imana izakoranya umuryango wayo           bundi bushya, Izigaragaza yuje ikuzo.

 

Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho,

n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe,

kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,

akahigaragariza yuje ikuzo;

ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo,

akita ku byo bamusaba.

 

Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza,

maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho;

kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,

aho ari mu Ngoro ye akareba ku isi,

kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,

kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.

 

Abahungu b’abagaragu bawe bazatura,

maze ababakomokaho bazarambe imbere yawe.

Nuko bazamamaze muri Siyoni izina ry’Uhoraho,

n’ibisingizo bye muri Yeruzalemu,

igihe ingoma n’amahanga bizibumbira hamwe,

kugira ngo bigaragire Uhoraho !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 5)

 

Alleluya Alleluya.

Amizero yacu ari muri Uhoraho !

Nimwizere Ijambo rye.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 14, 22-36)

Muri icyo gihe, Yezu amaze kugaburira imbaga mu butayu, 22ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, igihe agisezerera rubanda. 23Amaze kubasezerera, azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Umugoroba ukuba ari wenyine. 24Naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buhungabanywa n’imivumba kuko umuyaga wabuturukaga imbere.

 

25Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja. 26Abigishwa babonye agenda hejuru y’inyanja bakuka umutima bati « Ni baringa ! » Bashya ubwoba ni ko kuvuza induru. 27Ako kanya Yezu arababwira ati « Nimuhumure ni jye ; mwigira ubwoba ! » 28Petero ni ko kumusubiza ati « Nyagasani, niba ari wowe tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi. » 29Yezu ati « Ngwino. » Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu. 30Ariko abonye ko umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atera hejuru ati « Nyagasani, nkiza ! » 31Ako kanya Yezu arambura ukuboko, aramusingira ati « Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya ? » 32Nuko ageze mu bwato umuyaga urahosha. 33Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati « Koko uri Umwana w’Imana ! »

 

34Bamaze kwambuka bagera mu karere ka Genezareti. 35Abantu baho bamumenye bakwiza inkuru muri ako karere kose; ni ko kumuzanira abarwayi babo bose. 36Baramwinginga ngo abareke bakore ku ncunda z’igishura cye gusa, nuko abazikozeho bose bagakira.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »