mer.

01

août

2012

Kuwa 29 Nyakanga 2012: ITANGWA RY’UBUPADIRI NO KWIZIHIZA YUBILE Y’IMYAKA 65 YA PARUWASI NYAGAHANGA

Ku wa 29 Nyakanga 2012, Paruwasi gatolika ya Nyagahanga, Diyosezi ya Byumba habereye ibirori by’impurirane : Itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaseridoti kumudiyakoni Noheli NGABONZIZA uvuka muri Santarali Ruhondo, no guhimbaza Isabukuru y’imyaka 65 iyi paruwasi imaze ishinzwe. Ibirori nyirizina by’uwo munsi byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, agaragiwe n’abasaseridoti n’abadiyakoni, bose hamwe bagera kuri mirongo ine ; n’imbaga y’abakristu yari yakereye ibirori.

 

a. Yubile y’imyaka 65 ya Paruwasi


Mbere yo kuvuga muri make uko ibirori by’umunsi byagenze, mucyo tubanyuriremo mumagambo ahinnye amavu n’amavuko ya Paruwasi Nyagahanga.


Paruwasi Nyagahanga ni imwe mumaparuwasi 17 agize Diyosezi gatolika ya Byumba ; ikaba yarashinzwe kuwa 01 Ugushyingo 1947 ivuka kuri Paruwasi ya Kiziguro ishinzwe n’Abapadiri bera (Pères Blancs), iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi utuma twizera (Notre Dame de l’espérance). Iyi paruwasi igabanyijemo amasantarali 9 n’amasikirisali 4 ; ni paruwasi ngari dore ko imbibi zayo zifata mubice by’uturere twa Gatsibo na Gicumbi. Abigishwa ba mbere bayo babatijwe tariki ya 19/11/1952. Kuva yashingwa kugeza 2006 yayoborwaga n’abapadiri bera, maze kuwa 01/10/2006 ubuyobozi bwayo bwegurirwa Abapadiri kavukire(Abanyarwanda) ba Diyosezi. Nyagahanga imaze kwibaruka abasaseridoti 8 aribo Myr Augustin MISAGO n’abapadiri Augustin MASHYENDELI, Faustin NYOMBAYIRE, Idisbald RUDASUMBWA, Cyprien MWISENEZA, Gérard HABUMUGABE, Augustin HAKIZIMANA, na Noël NGABONZIZA ; ituwe n’abakristu bagera kubihumbi 38 babarirwa mu miryango-remezo 226. Kuri ubu abapadiri bahakorera ubutumwa ni Paul GAHUTU, Valens HABAMUNGU na Athénogène TUYISHIME. Twibukiranye kandi ko amaparuwasi : Rushaki, Nyarurema, Rukomo, Nyagatare, Matimba, Ngarama na Gituza akesha uruhererekane rw’ukuvuka kwayo kuri NYAGAHANGA, nayo yavutse kuri paruwasi KIZIGURO.


 b. Ibirori by’umunsi  


Nk’uko twatangiye tubivuga, ibirori by’umunsi byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya aho muntangiriro y’iryo sengesho  Umwepiskopi yagize ati : « Twaje gutura Imana imbuto yeze mu murima wa Nyagahanga tubereye abahinzi, abarinzi, none tukaba tuje nk’abasaruzi.» Ni muri iyo Misa yo gushimira Imana kubera imyaka 65 inkuru nziza imaze yegerejwe abatuye Nyagahanga nka paruwasi, umudiyakoni Noël NGABONZIZA yakiriye ingabire idasanzwe y’Ubusaseridoti mu biganza bya Nyiricyubahiro Myr Servilien NZAKAMWITA.


-Uretse umwepiskopi n’abandi basaseridoti hari n’abandi bayobozi bo mu nzego bwite za Leta bitabiriye ubutumire ; aha twavugamo nka Minisitiri w’Ibikorwa-remezo Stanislas KAMANZI unahavuka, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, bamwe mubadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda n’abandi bo munzego z’ibanze n’izumutekano. Abafashe ijambo hafi ya bose bahurije kugushimira ; mbere na mbere Imana yo igira neza igatora Abashumba muri Kiliziya, bagashimira banishimira ubuyobozi bwa paruwasi bwateguye neza ibyo birori by’umwihariko, n’ubwa Diyosezi muri rusange. Nibyo dusanga ahanini mu ijambo ry’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, wishimiye ibyiza byose Nyagahanga yagezeho mu myaka 65 imaze ivutse, dore ko asanga iyi paruwasi ari umwe mubafatanyabikorwa bihariye Intara ayobora ifite. Yashimye uruhare ubuyobozi bwa paruwasi budahwema kugaragaza mu gushyigikira iterambere n’imibereho myiza by’abaturage. Yasoje yifuza kandi anemera gukomeza ubufatanye bwiza hagati ya Leta na Kiliziya.


-Umusaseridoti mushya, Padiri Noël  NGABONZIZA, mu ijambo yageneye umunsi we n’uwa Nyagahanga yatangiye asingiza Imana Rurema kandi Rugira, Umushoborabyose. Yashimiye abagize uruhare mu itorwa rye : Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, ababyeyi, abarezi n’abakristu bamuteye inkunga buri wese uko abishoboye. Asoza yagize ati : « Ubwo ngeze kubusaseridoti ndabasaba ngo mwongere amasengesho munsabira kugirango mbashe kurangiza umurimo wanjye mu ngeri zawo z’ingenzi uko ari eshatu : kwigisha,kuyobora no gutagatifuza abo nshinzwe nk’umusaseridoti.» Intego yahisemo ni : « Icyo nshaka ni impuhwe si igitambo (Mt 9,13).»


 -Naho Padiri mukuru wa paruwasi Paul GAHUTU, we yibukije ko ari ibirori by’impurirane nk’uko twabivuze haruguru ; maze akomeza abwira abari aho ko Ubusaseridoti ari imwe mu ngabire Nyagasani Yezu yasigiye Kiliziya ye, ikaba ihabwa umugabo igasiba undi. Yunze mu rya Mutagatifu Yohani Mariya Viyani agira ati : « Umusaseridoti ni umugabuzi w’inema z’Imana mu bantu ; ni icyambu abantu bambukiraho basanga Imana, n’icyo Imana inyuraho isanga abantu. Umusaseridoti kandi ni ingoro y’Imana mubantu.» Mu kugaragaza aho paruwasi igeze yiyubaka kuri roho no kumubiri, padiri mukuru yavuze ko Ikenurabushyo ry’ingo rifasha benshi kubana neza no gutera imbere, dore ko babinyujije mucyo bise « Ihuriro ry’ingo n’Ubusugire bw’ingo » ; bityo aremeza rwose ko izi gahunda zombi zateye imbere kandi zinateza imbere abazigannye bose. Aha kandi anongeraho n’ihuriro ry’abapfakazi rizwi ku izina ry’« Abageni ba Kristu », rifasha abarigize kurushaho kwifasha ubwabo bahereye kunkunga bahabwa na paruwasi. Yasoje ashimira abitabiriye ibirori bose.


-Uretse inyigisho yatanze ubwo yatangaga Isakramentu ry’Ubusaseridoti, Nyiricyubahiro Musenyeri yakomeje kwerekana ingufu yashyize muri gahunda ye y’ikenurabushyo rishingiye mbere na mbere ku Iyogezabutumwa ry’abana (Enfance missionnaire), n’Ihuriro ry’ingo (Pastorale familiale) n’Ubusugire bw’ingo(Action familiale). Mu byishimo adahwema kugaragaza, yaragize ati : « Uyu munsi twese turishimye kubera imyaka 65 ya Paruwasi Nyagahanga itubyariye n’umusaseridoti, umuhuza w’abantu n’Imana n’uw’Imana n’abantu ».  Nibwo yakomeje abwira padiri mushya aya magambo : « Urangije ikivi cya mbere cyo kwitegura, ariko utangiye icya kabiri cyo gutumwa. Nkwifurije imirimo myiza, uzabe umusaseridoti ukunda Imana n’abantu ». Yasoje ijambo rye ashimira abakristu bateguye bakanitabira ibyo birori, ariko abahugura atsindagiye agira ati : « Amajyambere namanuke agere mu ngo zanyu, ariko n’ubukristu butangirire mu ngo.» Yasoje atanga umugisha wa gishumba.    

 

Fratri SENZOGA Faustin, Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »