mer.

01

août

2012

ITANGWA RY’UBUPADIRI KURI PAROISSE YA KIZIGURO, Diyosezi ya Byumba (le 14-07-2012)

Ku wa 14 Nyakanga 2012 kuri paruwasi gatolika ya Kiziguro, diyosezi ya Byumba hatanzwe Isakramentu ry’Ubusaseridoti ku badiyakoni babiri aribo Cyprien HAVUGIMANA uvuka muri Santarali ya Nyakayaga, na Joseph BUKENYA WETASSE uvuka mu gihugu cya Uganda, bose akaba ari aba Diyosezi. Igitambo cy’Ukaristiya cyatanzwemo iryo sakramentu cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akikijwe n’abandi basaseridoti bagera kuri 40.


Paruwasi ya Kiziguro yashinzwe n’Abapadiri bera (Pères Blancs), kuwa 11 Ugushyingo 1930 ; ivutse kuri paruwasi ya Rwamagana(Kibungo) yo yari yarashinzwe mu 1917 itahwa kuwa 05 Gashyantare 1919. Inyubako ya mbere ya Kiliziya ya Kiziguro yari isakaje ibyatsi ; naho ihari kugeza ubu yubatswe hagati ya 1940-1942, uretse ko nyuma (1980) yavuguruwe ubwo biteguraga guhimbaza Yubile y’imyaka 50. Guhera mu 1969 iyi paruwasi iyoborwa n’Abapadiri b’Abogezabutumwa b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Mariya (Pères Missionnaires des Sacrés Cœurs de Jésus et de Marie). Paruwasi ya Kiziguro niyo mfura mu maparuwasi agize diyosezi ya Byumba ; dore ko yibarutse n’andi maparuwasi nka Nyagahanga, Muhura, Rwamiko, Ngarama (za Byumba), na Rukara (ya Kibungo).


Kugeza ubu, abapadiri bavuka Kiziguro bagera kuri 15. Iyi paruwasi kandi igabanijemo amasantarali 6 ariyo Kiziguro, Nyakayaga, Gakenke, Nyabisindu, Rwimitereri na Nyarubuye ; ikaba igizwe n’abakristu gatolika bagera ku 80.000.


Tugarutse k’umunsi w’itangwa ry’Ubusaseridoti, abapadiri bashya bishimiye ingabire bahawe n’ubutumwa Kristu abahamagariye abinyujije muri Kiliziya ye, baboneraho no gushimira Imana yabigōmbye, ndetse n’ababyeyi babo babareze gikristu.


Mu ijambo Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani yagejeje kubari muri ibyo birori yagize ati : « Nishimiye kuba mbonye amaboko, kandi amaboko mpawe namwe : aba basore b’intarumikwa bemeye kujya mu muzabibu wa Nyagasani. Kuba Ubusaseridoti bwatangiwe ahangaha i Kiziguro, ni amahugurwa kugira ngo Kiziguro ikomeze kwera imbuto no kugira ngo yongere kubyarira Imana ubusubira. Twaje guhugura abakristu ba Kiziguro kugira ngo ikomeze kubyarira Imana abapadiri, abafurere n’ababikira. Ikindi kandi twishimiye ni umubano udasobwa tugiranye n’abakristu bo mu gihugu cya Uganda : bampaye umwana wabo kugira ngo akorere ubutumwa muri Diyosezi ya Byumba.» Umwepiskopi yakomeje avuga ko n’ubwo havutse abasaseridoti babiri, diyosezi igikeneye abandi benshi kandi beza, bityo hakaba haboneka abapadiri atuma mu maparuwasi aberereye umushumba kimwe n’andi yifuza gushinga.


Yosoje abwira abari aho ati : « Mukomeze rero musabe Nyirimyaka yohereze abasaruzi mumurima we, ariko namwe mumworohereze. Abakristu mwese, n’ingo za Kiziguro mukomeze kurerera Imana mutegurira Kiliziya abasaseridoti. Namwe basaseridoti bashya, mugende, musange abakristu mubatagatifuze, mubahanure, mubayobore.»


Fratri SENZOGA Faustin, Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »