ven.

20

juil.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XVI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Mika (Mik 7, 14-15.18-20)

14Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi nk’uko byahoze kera ! 15Wongere utugaragarize ibitangaza, nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri ! 18Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome ? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe. 19Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe, unyukanyuke ibicumuro byacu, kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja ! 20Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe, na Abrahamu umwereke ineza yawe, nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu kuva mu bihe bya kera.

 

ZABURI (Zab 85 (84), 2-3, 5-6, 7-8)

 

Inyik/ Uhoraho, twereke impuhwe zawe !

 

Uhoraho, watonesheje igihugu cyawe,

ugarura bene Yakobo bari baranjanyweho iminyago ;

wababariye umuryango wawe icyaha cyawo,

uzimanganya ibicumuro byawo byose.

 

Tugarure, Mana mukiza wacu,

maze ushire umujinya wari udufitiye.

Mbese uzahora uturakariye igihe cyose,

maze uburakari bwawe buhore bwiyongera ?

 

Si wowe se uzadukomorera ubuzima,

maze umuryango wawe ukakuboneramo ibyishimo !

Uhoraho, twereke impuhwe zawe,

kandi uduhe agakiza kawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 11, 28)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 12, 46-50)

Muri icyo gihe, 46Yezu akibwira rubanda, nyina n’abavandimwe be baba bari hanze bashaka kugira icyo bamubwira. (47Nuko umuntu aramubwira ati “Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana.”) 48Yezu asubiza uwari ubimubwiye ati “Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni ba nde ?” 49Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be ati “Dore Mama n’abavandimwe banjye ! 50Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »