ven.

20

juil.

2012

Amasomo ku wa Gatanu XVI,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 3, 14-17)

14Uhoraho avuze atya : Nimungarukire mwa nyoko y’abahakanyi mwe, kuko ari jye mutware wanyu. Nzagenda mpabavana, umwe mu mugi, abandi babiri mu muryango, maze mwese mbajyane i Siyoni. 15Nzabaha abashumba banogeye umutima wanjye, maze babaragirane ubushobozi n’ubwitonzi bwinshi. 16Icyo gihe, nimumara kororoka mukagwira mu gihugu – uwo ni Uhoraho ubivuze – nta we uzaba akivuze ngo “Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho !”  Ni koko nta we uzabutekereza, nta we uzongera kubwibuka cyangwa ngo abwiteho, nta we uzababazwa n’uko butakiriho, ndetse nta n’uzongera gukora ubundi Bushyinguro. 17Icyo gihe Yeruzalemu izitwa “Intebe y’Uhoraho”; kandi ayo mahanga azareka gukurikiza inama z’imitima mibi yayo yanangiye.

 

INDIRIMBO (Yeremiya 31, 10, 11-12ab, 13)

 

Inyik/ Nyagasani, koranya umuryango wawe watatanye.

 

Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho,

muryamamaze mu ntara za kure mugira muti

« Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,

azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.

 

« Uhoraho yacunguye Yakobo aramuharanira,

kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.

Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni ;

bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho.

 

« Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,

kimwe n’abasore n’abasaza.

Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,

abagowe mbahe kwidagadura. »

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI                      

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu :

hahirwa abaryakira rikera imbuto nyinshi !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 13, 18-23)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye abigishwa ati 18“Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga. 19Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira : Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we. 20Imbuto yabibwe mu rubuye isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo, 21nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya. 22Naho imbuto ibibwe mu mahwa yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa. 23Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho : uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »