ven.

13

juil.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 7, 1-9)

1Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu, ariko ntibashobora kuyigarurira. 2Babimenyesha abo mu muryango wa Dawudi bati “Aramu yashinze ibirindiro muri Efurayimu.”Nuko umwami na rubanda bakuka umutima, boshye ibiti byo mu ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.

 

3Uhoraho abwira Izayi ati “Sohoka ujyane n’umuhungu wawe Sheyari-Yashubi, musanganire Akhazi ku mpera y’umugende ujyana amazi mu kigega cya ruguru, ku muhanda ugana ku murima w’umumeshi; 4maze umubwire uti ‘Humura ! witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu. 5Aramu yagiye inama na Efurayimu na mwene Remaliyahu, ngo bazakurimbure bavuga bati 6‘Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami.’ 7Nyamara Nyagasani Imana avuze atya : Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho ! 8Damasi ni umutwe wa Aramu, naho Rasoni akaba umutware wa Damasi, - hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu Efurayimu ikaneshwa, ntibe ikitwa igihugu. – 9Samariya ni umutwe wa Efurayimu, naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya. Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.”

 

ZABURI (Zab 48 (47), 2-3a, 3b-4, 5-6, 7-8)

 

Inyik/ Yeruzalemu, murwa w’Uhoraho,

Imana igushyigikiye ubuziraherezo.

 

Uhoraho ni igihangange,

akwiriye gusingirizwa bihebuje mu murwa w’Imana yacu.

Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza,

ukanezeza isi yose !

 

Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru,

ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange.

Imana ituye hagati mu ngoro zaho,

ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.

 

Dore abami bari bawibasiye,

bashyira nzira icyarimwe;

ngo bawurabukwe bose bagwa mu kayubi, ubwoba burabataha,

maze amaguru bayabangira ingata.

 

Umushyitsi ubafatira aho ngaho,

baratengurwa nk’umugore wafashwe n’ibise.

Ubwo bari batewe n’umuyaga w’iburasirazuba,

wa wundi umenagura amato manini y’i Tarishishi.  

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya

Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 11, 20-24)

Muri icyo gihe, 20Yezu atangira gutonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi ikarenga ntiyihane, avuga ati 21“Iyimbire Korazini ! Iyimbire Betsayida ! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera bakambara ibigunira, bakisiga ivu. 22Ni cyo gituma mbibabwiye : ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. 23Naho wowe Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu ? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu. 24Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza, uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »